Siporo

Nanjye hari abavuze ko ndoga - Haruna Niyozima wavuze ukuri ku marozi avugwa ku muryango we

Nanjye hari abavuze ko ndoga - Haruna Niyozima wavuze ukuri ku marozi avugwa ku muryango we

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na AS Kigali, Haruna Niyonzima avuga ko amarozi avugwa mu mupira w’amaguru nawe ayumva ndetse ko nawe yigeze gushinjwa kuroga, gusa we yemera ko uburozi bwa mbere ku mukinnyi ari imyitozo.

Iyo uganiriye na bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bakubwira ko amarozi muri uyu mupira akoreshwa, ndetse hari n’abemeye kubitangaza mu itangazamakuru ko icyo kintu gihari.

N’ubwo bavuga gutya ariko nta mukinnyi ushobora kukubwira ngo runaka na runaka barabikoresha, uretse kukubwira ko Bihari gusa.

Uretse kuba umukinnyi ngo yaroga undi ngo amutware umwanya, akundwe, ni na kenshi byagiye bigaragara ku mikino imwe n’imwe ya shampiyona mu Rwanda, ahagaragaraga ibintu bidasanzwe mu mikino, bigateza imvuru umukino ugahagaraho, bikavugwa ko ari amarozi.

Ngo amarozi ya mbere ku mukinnyi ni amarozi

Mu kiganiro ISIMBI yagiranye na kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, nk’umwe mu bakinnyi bamaze igihe mu kibuga yavuze ko amarozi ya mbere ku mukinnyi ari umwitozo.

Yagize ati"icyo ni ikibazo cyiza kandi kinakomeye, buriya buri muntu agira imyemerere ye, ibyo bintu ntabwo navuga ko nabikoresheje cyangwa ntabizi cyangwa se ntabymva, ndabyumva babivuga ariko njyewe ku giti cyanjye nemera ko uburozi bwa mbere ari imyitozo umukinnyi akora, ibindi byose biba ari ibitera akanyabugabo umuntu, ariko ntawe ndabona abikoresha rero kugira ngo nzabitangeho ubuhamya byangora cyane."

Yakomeje avuga ko nawe hari abamwitaga umurozi kuko ngo ntibyumvikana ukuntu yabashije gukina muri Tanzania imyaka myinshi kandi ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati"Biravugwa, nanjye hari abavugaga ko nanjye ndoga, nashoboye gukina muri Tanzania gute, ibintu nk’ibyo, nibyo nakubwiye ngo ubuzima ni ubwawe, ntabwo ari ubwo abantu bakubonamo, uba ugomba kugira uko abantu bakubona witwara ariko ibindi nk’ibyo njyewe nta n’ubwo njya mbitindaho uzabaze n’abakinnyi dukorana, ntabwo njya mbona umwanya wo kumenya uyu akora iki, uyu akora iki n’uyu akora iki njye ntabwo biba bindeba."

Gukina imyaka myinshi muri Tanzania byatumye bavuga ko nawe akoresha amarozi

Haruna kandi yakomoje ku kiganiro murumuna we Muhadjiri yigeze kugirana na radio imwe hano mu gihugu, bamubaza ko bivugwa ko umubyeyi wabo yaba abafasha.

Uyu musore ufatwa nk’umwami wa ruhago mu Rwanda yavuze ko ari ikinyoma gikomeye cyane, ngo buri mubyeyi wese yakora buri kimwe cyose ngo afashe umwana we, gusa ngo mama wabo ni umwemera Mana ukomeye aramutse anamenye ko bajya mu marozi bahita bashanwa cyane.

Haruna yemeza ko ngo ayo marozi iyo aba abaho kandi akaba anayakoresha ubu aba yaragiye gukina ku mugabane w’i Burayi.

Haruna Niyonzima ubu ukinira ikipe ya AS Kigali, yakiniye amakipe atandukanye nka Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania, APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda.

Ubu Haruna akinira AS Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Cyomoro
    Ku wa 1-11-2019

    Nibyiza kwitoza mugatsind

IZASOMWE CYANE

To Top