Siporo

Myugariro wakiniye Amavubi yabonye ikipe nshya muri Cyprus

Myugariro wakiniye Amavubi yabonye ikipe nshya muri Cyprus

Dylan Maes wakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, yatandukanye na Sintrense SAD yo mu cyiciro cya 3 muri Portugal yerekeza muri Alki Larnaca FC yo Cyprus mu cyiciro cya kabiri.

Dylan Maes w’imyaka 21 yari mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yakuwemo na Zambia muri Mata 2018 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Uyu musore wakuriye mu bato ba Waasland Beveren mu Bubiligi yahamagawe ari kumwe na mugenzi we Samuel Guelette wakiniraga abato wa Kaa Gent icyo gihe.

Mu kiganiro yahaye ISIMBI, Dylan Maes yemeje ko muri iki cyumweru ari bwo yamaze kwerekeza muri Alki Larnaca FC yatandukanye na Sintrense SAD.

Yagize ati “Ntabwo nkikina muri Portugal, ubu maze icyumweru nsinyiye Alki Larnaca FC muri Cyprus.”

Dylan Maes ni myugariro ushobora gukina mu mutima w’ubwugarizi cyangwa akaba yakina nka myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, yari mu ikipe yasezereye Kenya y’abatarengeje imyaka 20 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, baza gukurwamo na Zambia.

Dylan Maes ntagikina muri Portugal
Dylan Maes (3) yazanye mu Mavubi U20 na Samuel Gueulette (2)
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top