David Luiz Moreira Marinho , myugariro w’ikipe ya Arsenal mu Bwongereza ategerejwe i Kigali aho aje mu bikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku masazerano u Rwanda rwagiranye n’iyi kipe.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ari nacyo cyasinyanye na Arsenal amasezerano yo kwamamaza u Rwanda binyuze mu bukerarugendo, cyameje ko uyu mukinnyi ejo azaba ari mu Rwanda.
Biteganyijwe ko uyu mukinnyi agera mu Rwanda mu ijoro ry’uyu munsi rishyira ejo ku wa Kane.
Bivugwa ko ikipe ya Arsenal ari we yatoranyije bitewe n’uko ari we wabaye umukinnyi w’ukwezi gushize kwa Nzeri.
Muri gahunda afite mu Rwanda biteganyijwe ko azitabira umukino uzahuza Isonga Football Academy n’Intare FC ku munsi w’ejo saa 15:00’ kuri Stade Regional Nyamirambo, akaba azaba ari kumwe na Didier Drogba.
Luiz aje mu Rwanda mu gihe mu mpera z’iki cyumweru nta shampiyona ihari mu Bwongereza kuko yabaye ihagaze bitewe n’akaruhuko ka FIFA itanga kugira ngo abakinnyi bajye gufasha amakipe y’ibihugu byabo.

Ibitekerezo
Niyomugabo Emmanuel
Ku wa 10-10-2019Turabyishimiye cyane Davide numukinnyi wumwaka turamwemera cyane
Niyomugabo Emmanuel
Ku wa 10-10-2019Turabyishimiye cyane Davide numukinnyi wumwaka turamwemera cyane