Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda, Ngwabije Bryan Clovis yamaze kwerekeza mu ikipe ya Andrézieux FC na yo yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa.
Uyu myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi cyangwa se ku ruhande rw’ibumoso yugarira, yerekeje muri iyi kipe nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Lyon La Duchère.
Ngwabije Bryan Clovis si ubwa mbere agiye gukinira iyi kipe ya Andrézieux FC kuko umwaka w’imikino 2018-19 ari ho yawukinnye ubwo yari avuye mu ikipe ya 2 ya Lyon.
Iyi kipe yamuhaye ikaze ivuga ko bishimiye ko agarutse mu rugo cyane ko muri 2018 ubwo yari ayirimo yabafashije byinshi ndetse ko bishimisije kuba agarutse muri iyi kipe.
Ngwabije Bryan Clovis ni umunyarwanda wavukiye mu Bufaransa, akaba yaragiye yifashishwa n’ikipe y’igihugu, yakunze guhamagarwa ariko nta bwo arabona umwanya uhoraho wo gukina.
Aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu muri Nzeri 2021, icyo gihe Amavubi yiteguraga Kenya na Uganda mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Ibitekerezo
Kagabika eric
Ku wa 27-07-2022Muzaduhe umu comedian Joshua comedian turamukunda cyane