Siporo

Mushambokazi ugiye kurushinga na Seif wa APR FC yakorewe ibirori bya Bridal Shower(AMAFOTO)

Mushambokazi ugiye kurushinga na Seif wa APR FC yakorewe ibirori bya Bridal Shower(AMAFOTO)

Mushambokazi Belyse witegura kurushinga n’umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Niyonzima Olivier ‘Seif’, yakorewe ibirori bya Bridal Shower bikorerwa umukobwa ugiye ushaka umugabo.

Ni ibirori byabaye ejobundi ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2020, muri uyu muhango abakobwa bahabwa inama zizabafasha kubaka ingo zabo neza.

Biteganyijwe ko ubukwe bw’aba bombi buzaba tariki ya 6 Nzeri 2020 aho bazahamya isezerano ryabo imbere y’Imana.

Seif na Belyse bakaba bagiye kubana nyuma y’imyaka 2 bamaze bakundana. Seif akaba yarabwiye ISIMBI ko impamvu agiye kubaba n’uyu kukobwa ari uko yasanze ari we bahuza kandi umunyura umutima.

Ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe bari Quiet Haven Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ni bwo Seif imbere y’inshuti n’abavandimwe yasabye Belyse bamaranye umwaka n’igice bakundana ko yazamubera umugore maze igihe asigaje ku Isi bakazakimarana.

Akanyamuneza kari kose kuri Belyse
Aho byabereye hari hateguye neza
Seif na Belyse bagiye kurushinga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top