Siporo

Munyakazi Sadate na Mvukiyehe Juvenal ni inde wigiza nkana?

Munyakazi Sadate na Mvukiyehe Juvenal ni inde wigiza nkana?

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yavuze ko Kiyovu Sports niramuka itsinze ikipe yihebeye muri shampiyona y’uyu mwaka azahita ava mu mupira burundu, ni mu gihe Mvukiyehe Juvenal yavuze ko mu akiyobora Urucaca, Rayon Sports itazigera imutsinda.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports 2-1 ikayitwara igikombe cya Made In Rwanda.

Nyuma yo gutwara iki gikombe, perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yongeye gusa nushima mu nkovu aba-Rayon avuga ko nk’uko yabivuze ko akiri umuyobozi wa Kiyovu Sports, Rayon Sports itazigera ibatsinda.

Yagize ati "Gutwara igikombe ugitwaye mukeba, ngira ngo mukeba namubwiye aho azajya anyura, agomba kuzajya atubona akiruka, ikipe ya Kiyovu Sports yaragarutse kandi kugira ngo mukeba azatubonemo amanota bizayigora, imvura yagwa itagwa, bizayigora."

Yashimangiye ko nk’uko yakuze Rayon Sports ari ikipe y’akana kuri Kiyovu Sports, akiri umuyobozi wa yo ntabwo izigera ibatsinda, yamaze kuba umugore wa yo byeruye.

Ati "njyewe namenyereye nakuze mbona Rayon Sports ari akana kuri twebwe, yaje kutwigaranzura, ni yo mpamvu navuze nti oya, kuva nkiri umuyobozi turashaka kuyibutsa bya bihe tuyitsinda imyaka myinshi aho twigeze kuyigira umugore, ngira ngo n’uyu munsi yabaye umugore, rero biragoye nk’uko nabitangaje ntabwo nibeshye, ngira ngo ndabihera ku bakinnyi twazanye, ngira ngo umukinnyi wava muri Rayon Sports akaza mu ikipe yacu kubanzamo byamugora."

Aya magambo akaba yarababaje abakunzi benshi ba Rayon Sports benshi barimo na Munyakazi Sadate wavuze ko Kiyovu Sports niramuka ibatsinze muri uyu mwaka w’imikino azahita asezera mu mupira w’amaguru, ni mu gihe aheruka kugura ikarita imwemerera kureba imikino yose Kiyovu Sports izakira muri uyu mwaka.

Ati "Iyo urebye iyi foto ubonamo ishusho y’ikipe imaze imyaka 30 idakora ku gikombe! N’ubwo iki atari igikombe cyo kwivugiraho imyato, Bwana Juvenal ndashaka nkuhe ubu butumwa, utugambo wavuze dukanguye Umwami, niwongera kudutsinda muri iyi shampiyona nzahita nsezera ku mupira."

Yakomeje agira ati "Kiyovu Sports n’abafana bacye ugira, twaraguhariye ngo na we wongere utware ibikombe uhitamo icya Made In Rwanda ayo ni amahitamo ya we, gusa mbisubiyemo niwongera kudutsinda muri iyi shampiyona nzasezera burundu muri ruhago. Ngiye kubabaza abayovu mwese aho muva mukagera."

Kuva yatorerwa kuyobora Kiyovu Sports muri Nzeri 2020, Mvukiyehe Juvenal ntabwo Rayon Sports irabasha kumutsinda, bamaze guhura imikino 5, Kiyovu Sports itsindamo 4 banganya umwe.

Aya makipe akaba azongera guhura tariki ya 11 Ugushyingo 2022 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal mu gihe akiyobora iyi kipe Rayon Sports ntizigera ibatsinda
Munyakazi Sadate yavuze ko Kiyovu Sports niramuka ibatsinze muri uyu mwaka w'imikino azasezera mu mupira w'amaguru burundu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Rutayisire Abdu
    Ku wa 12-10-2022

    Arko abarayon mwabaye mute iyo mugitwara kiyovu mwarikuvuga anganiki icyanyu numunwa mugira gusa ntakundi Ayo mateka yanyu muvuga muzayajyane muruza Mise ntimukurirwe murata inkovu ngwahomwageze mwahavanyikise mujye mugabanya umunwa mugemumenyako ibihe bihibindi

  • Rutayisire Abdu
    Ku wa 12-10-2022

    Arko abarayon mwabaye mute iyo mugitwara kiyovu mwarikuvuga anganiki icyanyu numunwa mugira gusa ntakundi Ayo mateka yanyu muvuga muzayajyane muruza Mise ntimukurirwe murata inkovu ngwahomwageze mwahavanyikise mujye mugabanya umunwa mugemumenyako ibihe bihibindi

  • Safari Djumapilli
    Ku wa 12-10-2022

    Nibyo Koko Rayon sport twarayitsinze turarambirwa ibyo chairman wacu avuga nukuri tuzayitsinda kugeza ubwo sadati azahinduka akaba umufana wa KIYOVU biriya sadati avuga ngo ntabafana tugira nasabe ikigo cyigihugu cyibarurishamibare kibarure abafana ba bulikipe babone kwemeza ko muturusha abafana uretse kwirirwa muzengurukana abantu bamwe igihugu cyose mukabeshya ngo nabo mwasanze yo

  • Safari Djumapilli
    Ku wa 12-10-2022

    Nibyo Koko Rayon sport twarayitsinze turarambirwa ibyo chairman wacu avuga nukuri tuzayitsinda kugeza ubwo sadati azahinduka akaba umufana wa KIYOVU biriya sadati avuga ngo ntabafana tugira nasabe ikigo cyigihugu cyibarurishamibare kibarure abafana ba bulikipe babone kwemeza ko muturusha abafana uretse kwirirwa muzengurukana abantu bamwe igihugu cyose mukabeshya ngo nabo mwasanze yo

  • John jordan
    Ku wa 12-10-2022

    Uyu Mvukiyehe se we ejobundi wari weguye akongera akivuguruza ngo yagarutse koko iyo aza gutsindwa muri made in Rwànda ntiyari kwiyahura?? Sadate yakubwije ukuri uko yaguze ikarita yanyu yumwaka hari icyo yabafashije kgg ubone kugaruka mu ikipe, ninako rero kubafasha ngo namwe mwumve uko igikombe gihumura nyuma yimyaka 30,ishize. Naho ubundi nushaka kumenya equipe yamateka mu Rwanda uge kurutonde rwa Fifa. Ibindi byose muvuga ntagaciro na gato bifite. Equipe mu Rwanda ni Rayon sport. Ntayindi ibaho izagera aho yageze. Amagambo make Mvukiyehe ibikorwa byivugira bigaragarira namahanga nibyo dukeneye.

IZASOMWE CYANE

To Top