Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Emirates Club muri Dubai, Hakizimana Muhadjiri, avuga ko yababajwe cyane no kuba batsinzwe na Cameroun kandi itabarushaga, ngo bakinnye yo iratsinda.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko niba hari ikintu cyamubabaje ari ugutsindwa na Cameroun kandi bayirushije, batanze ibyo bari bafite byose n’ubwo batari bameze neza 100%.
Yagize ati" mubyukuri birambabaje kubera ko ntabwo twagize umukino mubi, twagize umukino mwiza bitandukanye n’umukino twakinnye ubushize, urabona uyu munsi twakinnye umuntu ananiwe urabizi nawe ukuntu tumaze iminsi tumeze, ariko gutsindwa uyu mukino birambabaje cyane twari kuwutsinda.
Avuga ko ku giti yaba abakinnyi ndetse n’abatoza bakoze akazi kabo neza ahubwo amahirwe arabura.
Yagize ati"nta mukinnyi navuga ko yakinnye nabi cyanwa ngo abatoza hari ikintu bakoze kitari cyiza, twakinnye uko dushoboye, bitewe n’ukuntu twaje, uko twari tumeze, ni biriya birahagije."
Muhadjiri yavuze kandi ko atakwizeza abanyarwanda ko kubona itike y’igikombe cy’Afuruka bishoboka, ngo mu mibare birashoboka ariko na none ngo biragoranye, bo bagiye gukomeza gukora cyane bizeye ko bizakunda.
Kugeza uyu munsi mu itsinda F, u Rwanda ni urwa nyuma n’amanota 0, Cameroun ifite 4, Mozambique ifite 3 ikaba iri bukine na Cape Verde ifite 1.

Ibitekerezo
nsengiyumva
Ku wa 19-11-2019bibaho