Muhadjiri yatangiye atsinda mu mukino Police FC yatsinzemo Gorilla FC (AMAFOTO)
Mu mukino we wa mbere agarutse muri Police FC, Hakizimana Muhadjiri yatsinze igitego 1 muri 3-2 batsinze Gorilla FC.
Gorilla FC yakiriye Police FC ni wo wari umukino ufungura umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23.
Gorilla FC yari yabanje ku busatirizi bwa yo Twizerimana Onesme uheruka gusezererwa na Police FC.
Police FC na yo yari yabanje mu kibuga Hakizimana Muhadjiri uheruka kwinjira muri iyi kipe avuye muri Saudi Arabia.
Ni umukino watangiye ukinirwa mu kibuga hagati, amahirwe ya mbere yabonetse ku munota wa 6 ni kuri kufura yari itewe na Muhadjiri ku ikosa ryari rikorewe Savio ariko umunyezamu awukuramo.
Hakizimana Muhadjiri yaje gutsindira Police FC igitego cya mbere ku munota wa 16 kuri penaliti yari ikozwe na Kayijuka.
Jean Michel wa Gorilla yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 21 ariko Rihungu umupira awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.
Police FC yari yakomeje kurusha Gorilla, yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 38 gitsinzwe na Mugisha Didier ku mupira yari ahawe na Ruhumiriza Patrick. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-0.
Habimana Yves aba yatsindiye Gorilla FC igitego cya mbere ku munota wa 50 ku makosa ya Hakizimana Amani watanze umupira nabi awuha umunyezamu ariko Yves agerageje kuroba unyura hanze gato y’izamu.
Ku munota wa 51, Ntwari Evode yatsindiye Police FC igitego cya 3 ku mupira yatereye hanze y’urubuga rw’amahina.
Ku munota wa 57, Mohammed Bobo Camara yasimbuye Yves Habimana ku ruhande rwa Gorilla FC ni mu gihe ku munota wa 59, Police FC yakoze impinduka 2, Ntwari Evode na Ngabonziza Patrick bahaye umwanya Kayitaba Jean Bosco na Ntirushwa Aime.
Police FC yongeye gukora impinduka ku munota wa 75, Hakizimana Muhadjiri na Mugisha Didier baha umwanya Sibomana Patrick Papy na Iyabivuze Ose.
Adeaga Johnson yaje gutsindira Gorilla FC igitego cya mbere ku munota wa 77 kuri penaliti, ni kuri penaliti nyuma y’ikosa Rutanga Eric yakoreye kuri Bobo Camara mu rubuga rw’amahina.
Ku munota wa 81 Police FC yakoze impinduka za nyuma Dominique asimbura Savio.
Gorilla FC yabonye cya kabiri ku munota wa 85 gitsinzwe na Iradukunda Simeon. Umukino warangiye ari 3-2.

Ibitekerezo
Bayavuge evariste
Ku wa 20-01-2023Njye ndabona muhagiri nubwo yatsinze nawe Ari birihanze pe kuva mwicyipe imuha byose yarangiza akagaruka muri champion iciriritse kweri
Muzansure mbahe ikiganiro nuye kgl kanombe mubusanza iwabo wabasitari kumuhanda wa kk35
Tel:0790984773