Rutahizamu wa AS Kigali, Hakizimana Muhadjiri avuga ko kuba atarasubiye muri APR FC nyuma yo kugaruka avuye gukina muri Emirates Club ari ibintu adasaka kwinjiramo cyane, gusa ngo na none iyi kipe y’ingabo z’igihugu siyo yonyine iri mu Rwanda.
Muri Kamena 2020 ni bwo Hakizimana Muhadjiri yatandukanye na Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, benshi batekerezaga ko ashobora guhita agaruka muri APR FC yari yaramugurishije cyane ko yatandukanye nayo neza.
Siko byagenze kuko uyu musore yavuganye n’amakipe arimo Rayon Sports na AS Kigali birangira asinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Muhadjiri yavuze ko impamvu atasubiye muri APR FC kandi ari byo abantu bari biteze atabyinjiramo cyane, ariko na none ngo siyo kipe yonyine iri mu Rwanda.
Ati“ntabwo nkunda gushaka kuvuga ku bintu bya APR FC kuko nibaza ko APR FC ntabwo ari kipe yonyine iri hano mu Rwanda, buri kipe nibaza ko umuntu yayikinira ariko ntabwo mba nshaka kwinjira mu bintu bya APR FC cyane ndeba ibyanjye nk’umukinnyi.”
Hakizimana Muhadjiri yinjiye muri APR FC muri 2016 avuye muri Mukura VS, yaje gutandukana nayo muri 2019 imugurishije muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu ikipe ya Emirates Club.

Ibitekerezo
nikodemu
Ku wa 27-11-2020ndabakunda