Mu magambo yumvikanamo uburakari bwinshi, Erradi utoza APR FC yavuze uburyo Sugira atari kamara muri iyi kipe
Umutoza w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi, mu magambo yumvikanamo uburakari bwinshi yavuye imuzi ikibazo cya Sugira Ernest muri APR FC cyatumye anahagarikwa, ahishura uburyo uyu musore yagiye asuzugura n’abatoza.
Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri, nibwo ikipe ya APR FC yahisemo guhagarika Sugira Ernest bitewe n’amagambo yatangeje mu itangazamakuru atarashimishije ubuyobozi bw’ikipe.
Nyuma y’umukino APR FC yatsinzemo Marines FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona, itangazamakuru ryabajije Erradi ku kibazo cya Sugira.
Uyu mutoza yavuze ko Sugira atigeze arengana, ngo ni umwe mu bakinnyi yubaha ariko we hari bimwe yagiye amwereka bimeze nko kumusuzugura ndetse nta nite ku ikipe akinira ya APR FC ngo ayihe icyubahiro akwiye.
Yagize ati"Reka mvuge kubyo kubanza Sugira mu kibuga, mfite rutahizamu ufite ibitego 4 ku munsi wa 4 wa shampiyona, ni Danny ubifite, uyu munsi nagize amahitamo yo gukoresha rutahizamu wa kabiri, twabonye penaliti arayitsinda, ntsinze umukino. Mfite ba rutahizamu benshi, mfite Danny(Usengimana), mfite Nshuti(Innocent), mfite Lague(Byiringiro) ushobora gukina imyanya irenze umwe na Djuma nawe wakina umwanya urenze umwe rero Sugira siwe we wenyine, mifte abakinnyi bagera kuri 24."
Yakomeje agira ati"Sugira ni umukinnyi nubaha ariko mu buryo bwa kinyamwuga akazi niko ka mbere(...) Sugira yari amaze imyaka 2 adakina, ntabwo yakinnye ku bwa Ibenge(muri AS Vita Club), ntiyakinnye ku bwa Zlatko na Petrovic, njyewe nje, APR mwibuke ko ari ikigo gikomeye bambwira ko amaze imyaka ibiri avuzwa anishyurwa, naraje naganiriye na Sugira kuko mu buryo bwa kinyamwuga ngendera kubyo mbona, umupira mu rushundura, ubwugarizi n’ubusatirizi."
Yavuze ko mu byo yaganiriye na Sugira yamubwiye ko ameze neza nta kibazo, bitewe n’uburyo yari yamubonye mu mikino ya CECAFA Kagame Cup yamushyiriyeho gahunda agomba gukurikiza agakorana n’umutoza wungirije, mu irushanwa rya gisirakare yamushyize mu ikipe ya mbere anatsinda ibitego 4.
Erradi kandi yavuze ko yubashye akazi yakoreye mu ikipe y’igihugu atsindira igitego Amavubi muri Ethiopia.
Yagize ati"yatsinze igitego u Rwanda rukina na Ethiopia ku munota wa 91, yaraje ndamwubaha mubwira ko yanakoze neza, naramwubashye nubaha n’akazi yakoze, ariko ngomba kubaha n’abandi n’ikipe muri rusange. Ku mukino wa AS Kigali mwarebye ibyo yakoze? yatumye Ange avunika ariko ntiyubashye abatoza ibyo twamubwiye tumusaba kuza gufasha abandi mu bwugarizi, yarabyanze, yafashe penaliti ntiyanayinjiza, njye mu mashusho namweretse amahirwe agera kuri 12 yabonye ntiyatsinda na rimwe. buriya buryo bwa GPS bugaagaza umuvuduko mu kibuga, ni we wari hasi y’abandi, munsi ya 50%, naje gukora akazi sinaje gushimisha Sugira."
Yavuze kandi ko ibyo yatangaje mu itzangazamakuru ko atishimira uburyo amukinisha atari byo kuko ntibyaba byumvikana uburyo abatoza bose batamukinisha neza kuko atigeze yisanga muri sisiteme ya Ibenge, Zlatko na Petrovic.
Yavuze kandi ko ntacyo baba bakorana na we mu gihe avuga ko yiyumva mu ikipe y’igihugu ariko ntiyiyumve mu ikipe ye ya APR FC.
Yanakuyeho urujijo avuga ko atari we wamuhannye ahubwo ari ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwamufatiye ibihano kuko buri mugoroba buhabwa raporo y’ikipe. Kuba yagira ikibazo ngo nta kibazo na kimwe azagira kuko arimo gutsinda.

Ibitekerezo
Toussaint Nkurunziza
Ku wa 27-10-2019Sugira s’umukinyi mubi nabonye afise umuco kandi afise na fair-play aranubaha atari hahandi ibihe bihinduka mumikino yagisirikare yabereye Nairobi nabonye abona izamu kuko yaranatsinze yitanze mbona yobandanya abikora bagasubiza hamwe numutoza agakora akazi.
jeandamascene
Ku wa 24-10-2019Andika Igitekerezo Hanoamakurukurireyö
Nyabuso
Ku wa 24-10-2019MOUHAMED ALADI NAWE AREKE KWITWAZA SUGIRA TWAMUBONYE CECAFA IBYO YAKOZE CHAMPIONNAT. KUKO ATSINDA NAWE BIGORANYE IMYITOZO YE NTA TECHNIQUE AKABESHA NGO ABAKINNYI NTIBARAMERANA .IKINYOMA KIMARA UMUNSI NTIKIMARA UMWAKA.WAIT AND SEE.MURAKOZE
Nyabuso
Ku wa 24-10-2019MOUHAMED ALADI NAWE AREKE KWITWAZA SUGIRA TWAMUBONYE CECAFA IBYO YAKOZE CHAMPIONNAT. KUKO ATSINDA NAWE BIGORANYE IMYITOZO YE NTA TECHNIQUE AKABESHA NGO ABAKINNYI NTIBARAMERANA .IKINYOMA KIMARA UMUNSI NTIKIMARA UMWAKA.WAIT AND SEE.MURAKOZE
Nyabuso
Ku wa 24-10-2019MOUHAMED ALADI NAWE AREKE KWITWAZA SUGIRA TWAMUBONYE CECAFA IBYO YAKOZE CHAMPIONNAT. KUKO ATSINDA NAWE BIGORANYE IMYITOZO YE NTA TECHNIQUE AKABESHA NGO ABAKINNYI NTIBARAMERANA .IKINYOMA KIMARA UMUNSI NTIKIMARA UMWAKA.WAIT AND SEE.MURAKOZE