Siporo

Mu magambo yuje amaranagamutima, Jacques Tuyisenge yasezeye kuri Gor Mahia

Mu magambo yuje amaranagamutima, Jacques Tuyisenge yasezeye kuri Gor Mahia

Mbere yo gutangira akazi ke mu ikipe ye nshya ya Atlético Petróleos de Luanda, rutahizamu w’umunyarwanda, Jacques Tuyisenge yafashe umwanya ashimira ikipe ya Gor Mahia ku byo yamufashije mu myaka irenga 3 bari bamaranye.

Uyu musore yaguzwe n’ikipe ya Atlético Petróleos de Luanda yo muri Angola amafaranga asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tariki ya 18 Nyakanga 2018 ni bwo Atlético Petróleos de Luanda yatangaje ku mugaragaro ko yamaze gusinyisha rutahizamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda Jacques Tuyisenge.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Jacques Tuyisenge yashimiye Gor Mahia ku mahirwe yamuhaye mu gihe cy’imyaka 3 n’igice bari bamaranye, yemeza ko itazamuva ku mutima.

Yagize ati"Reka nkoreshe aya mahirwe nshimire umuryango mugari wa Gor Mahia mu gihe cy’imyaka 3 n’igice twari tumaranye. By’umwihariko abafana ba Gor Mahia bambereye ababyeyi, mbabera umwana, twanyuranye muri byinshi kandi bikomeye, twasangiye ibyishimo n’umubabaro mu mahoro. Nashakaga kubashimira cyane kandi mbasaba no kunsengera ngo nzahirwe mu ikipe yanjye nshya."

Yakomeje agira ati"Gor Mahia indi ku mutima kandi izamporaho iteka ryose aho nzajya hose, sinareka gushimira Sports Pesa namwe mwagize uruhare ku ntambwe maze gutera."

Jacques Tuyisenge yakuriye mu bato ba Etincelles, anyura muri Kiyovu Sports mbere y’uko yerekeza muri Police FC yavuyemo muri Gashyantare 2016 yerekeza muri Gor Mahia.

Mu myaka 3 yari amaze muri iyi kipe akaba yarabashije gutwarana na yo ibikombe 3 bya shampiyona, yafashije iyi kipe kandi kugera mu matsinda y’imikino nyafurika ya CAF Condederations Cup.

Batwaranye ibikombe bitandukanye

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top