Siporo

Moses Basena avuga ko afite abakinnyi bazakinira Amavubi

Moses Basena avuga ko afite abakinnyi bazakinira Amavubi

Umutoza w’ikipe ya Sunrise FC, Moses Basena nyuma yo gustindwa na Gasogi United ibitego 4-2, avuga ko batsinzwe kubera amakosa bakoze ariko akaba yashimishijwe n’imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi be bakiri bato abona ko mu minsi iri imbere bazaba bahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Hari mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2019-2020, ikipe ya Gasogi United yari yakiriyemo Sunrise FC ejo hashize kuri stade Regional Nyamirambo, umukino warangiye ku ntsinzi ya Gasogi United y’ibitego 4-2.

Nyuma y’uyu mukino, umugande Moses Basena yavuze ko batsinzwe bitewe n’uko bahaye umwanya abakinnyi ba Gasogi United bagatera mu izamu.

Yagize ati"nitwe twitsinze, twabahaye umwanya wo gutera mu izamu, iyo utanze umwanya wo gutera mu izamu nibiriya bikubaho."

Yakomeje avuga ko yashimishijwe cyane n’imyitwarire y’abakinnyi be cyane abakiri bato aho abona ko bazakinira ikipe y’igihugu.

Yagize ati " nashimishijwe cyane n’imyitwarire y’umukinnyi wanjye Daniel (Byinshi), yakinnye neza, mfite abandi nkawe nka 4, nukuri bazi gukina nizeye ko bazakinira ikipe y’igihugu, nzashimishwa no kumva ko niyo naba ntakiri muri Sunrise kumva bahamagawe mu ikipe y’igihugu."

Gutsindwa uyu mukino, Basena abona atari bibi kuko hari ibyo yabonye agomba gukosora mu mikino iri imbere.

Shampiyona yabaye ihagaze kubera ikipe y’igihugu, ikazasubukurwa Sunrise FC yakira Heroes i Nyagatare aho avuga nta kosa na rimwe agomba gukora.

Basena abona n'ubwo yatsinzwe yashimishijwe n'imwe mu myitwarire y'abakinnyi be
Basena yashimishijwe n'imyitwarire ya Byinshi Daniel, aho avuga ko azakinira Amavubi mu minsi iri imbere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top