Siporo

Minnaert na Goran banyuze mu Rwanda bahanganiye akazi muri Kenya, Aussems ashobora kwisanga yongeye gutoza Haruna

Minnaert na Goran banyuze mu Rwanda bahanganiye akazi muri Kenya, Aussems ashobora kwisanga yongeye gutoza Haruna

Abatoza babiri banyuze mu Rwanda, umubiligi Ivan Jacky Mannaert n’umunya-Serbia, Goran Kopunović biravugwa ko umwe ashobora kugirwa umutoza wa AFC Leopards yo muri Kenya ni mu gihe umubiligi wayitozaga Patrick Aussems avugwa muri Yanga.

Ibinyamakuru bitandukanye muri Kenya na Tanzania bimaze iminsi byandika ko umutoza w’umubiligi utoza ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya, Patrick Aussems ari mu biganiro na Yanga yo muri Tanzania ngo abe yajya kuyitoza ni nyuma yo kwirukana umurundi Kaze Cedric.

Aramutse agiye gutoza iyi kipe ntibya ari ku nshuro ya mbere atoje muri iki gihugu kuko no muri 2018 yari muri Simba SC aho yayigejeje muri ¼ cya CAF Champions League, akaba yaba agiye kongera gutoza kapiteni w’Amavubi Niyonzima Haruna kuko no muri Simba SC yaramutoje.

Amakuru avuga ko abagabo babiri Ivan Jacky Minnaert watoje Rayon Sports na Mukura VS, Goran Kopunović wanyuze mu Rwanda muri 2013 atoza Police FC ari bo bahanganiye umwanya wo gutoza ikipe ya AFC Leopards.

Ivan Jacky Minnaert ndetse akaba ari mu gihugu cya Kenya aho bivigwa ko icyamujyanye ari ukureba uburyo yasubira muri iyi kipe yahoze atoza muri 2016.

Ivan Minnaert ubu arabarizwa muri Kenya, bivugwa ashobora gusubira muri AFC Leopards
Goran yanyuze mu Rwanda atoza Police FC muri 2013
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top