Mazimpaka Andre yahishuye rutahizamu wamuzengereje, yamuteye amashoti inshuro 2 akanguka ari mu bitaro
Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Mazimpaka Andre avuga ko kuva yatangira gukina rutahizamu wamuzengereje akaba anamutinya ari umurundi, Shabani Hussein Tchabalala kuko ngo yamuteye amashoti agakanguka ari mu bitaro.
Shabani Hussein warwaje isereri Mazimpaka Andre ubu akanira Bugesera FC ariko yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports n’Amagaju ari naho Mazimpaka yamutinyiye.
Mu kiganiro Mazimpaka Andre yahaye ikinyamakuru Isimbi, yavuze ko mu makipe agera ku 9 yakiniye, Tchabalala ari we rutahizamu wamuhabuye kuko yamuteye amashoti inshuro 2 zose ayakuramo ariko agakunguka ari mu bitaro.
Yagize ati"Rutahizamu wanteraga ubwoba ntabwo namwibagirwa, Tchabalala ntabwo namwibagirwa kuko iyo umuntu aguteye imipira ibiri uyikuramo ariko ugashiduka uri mu bitaro uwo muntu aba akomeye, ndibuka ari mu Magaju ndi muri Mukura VS yankubise ishoti ku munota wa nyuma ndikuramo nshiduka ndi muri kaminuza i Butare kwa muganga ntazi uko byagenze."
Yakomeje agira ati"Na none ndi muri Musanze FC ankubita undi mupira nywukuramo na none nshiduka ndi mu bitaro kwa muganga, urumva ko uwo muntu ntiwamwibagirwa, Tchabalala ni we muntu wanzongaga, ni we nabonaga ufite ubuhanga bw’izamu."
Mazimpaka Andre ubu ufatira ikipe ya Rayon Sports, yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, nka Police FC, Kiyovu Sports, Mukura Victory Sports, Musanze FC n’andi menshi atandukanye.

Ibitekerezo