Siporo

Mashami yavuze ko ibyangombwa bya Haruna Niyonzima byabonetse

Mashami yavuze ko ibyangombwa bya Haruna Niyonzima byabonetse

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent, yemeje ko kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima wari ufite ikibazo cy’imyirondoro itandukanye cyamaze gukemuka akaba ari no mu bakinnyi yayane muri Ethiopia.

Kuva mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, u Rwanda rwakinnye na Seychelles tariki ya 5 Nzeri 2019, Haruna ntarabasha kongera gukinira ikipe y’igihugu kuko byagaragaye ko afite imyirondoro ibiri itandukanye.

Mu byangombwa bya CAF bari bafite ko Haruna yavutse mu 1990, ni mu gihe passport ye isanzwe yanditseho ko yavutse mu 1988, ari nayo AS Kigali yakoresheje imusabira ibyangombwa muri CAF bagasanga ntawe bafite, ni nabyo byatumye u Rwanda ruhitamo kutamukinisha muri iyi mikino itambutse kugira ngo babanze bakemure ikibazo cy’ibyangombwa bye.

Byabaye ngombwa ko uyu mugabo atangira gushaka ibyangombwa, aho yajyanye imyirondoro ye muri Immigaration kugira ngo babyemeze ndetse banamuhe uruhushya rw’inzira rushya ’Passport’ bazohereza muri CAF, nayo igahita ibyemeza.

Ubwo yari asoje imyitozo ya nyuma, tariki ya 15 Nzeri yitegura guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri DR Congo gukina umukino wa gishuti n’iki gihugu ku wa Gatatu mbere y’uko ijya muri Ethiopia gukina nayo mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ’CHAN 2020’, Mashami yaraye avuze ko Haruna bari bujyane kuko yamaze kubona ibyangombwa.

Yagize ati"Haruna yazindukiye kuri Immigration, yagiye gufata ibyangombwa bye, Haruna abazi ko tutazajyana, tuzajyana igisigaye ni uko FERWAFA yandikira CAF ikabyemeza turabyizeye ko bari bubikore kuko biroroshye, ngira ngo ibyari bigoye byari iwacu ariko hariya ho biba byoroshye."

Federasiyo mu minsi ishize yabwiye Isimbi ko umunsi Immigaration izemeza imyirondoro nyayo ya Haruna yamaze no kubona ibyangombwa bishya ’Paasport’, ikibazo cye kizaba cyakemutse kuko bazahita bandikira CAF ikabyemeza kuko CAF ishingira ku makuru iba yahawe na mafederasiyo.

Mashami avuga ko ikibazo cya Haruna cyakemutse
Haruna Niyonzima ashobora kubanzamo mu mukino wa Ethiopia
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top