Mashami yasabye ko ibyo bakorewe muri Ethiopia abanyarwanda babibishyura
Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent, yasabye abanyarwanda ko igitutu bashyizweho n’abafana ku mukino wa Ethiopia, ku munsi w’ejo bazabibishyura kugira ngo babashe kuyisezerera mu buryo bworoshye.
Ku munsi w’ejo saa 15:30’, Amavubi azakira Ethiopia mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ’CHAN 2020’ izabera muri Cameroun.
Umukino ubanza Amavubi yatsinze Ethiopia igitego 1-0, ubu akaba asabwa kunganya gusa agahita abona itike ya CHAN 2020.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mashami Vincent yavuze ko n’ubwo batsinze umukino ubanza ariko utigeze uborohera bitewe n’igututu cy’abafana akaba asaba abanyarwanda kuzaza ku bwinshi bagashyira nabo igitutu kuri Ethiopia.
Yagize ati"buri kipe yose iri mu rugo iba yifuza ubufasha bw’afana, ngira ngo iyo ugiye gukina hanze ugasanga stade yuzuye abafana hari igitutu bigushyiraho, natwe byadushyize ku gitutu kuko twasanze stade yuzuye abafana bafana cyane byanasunitse ikipe yabo cyane, natwe rero turifuza ko abafana bazaza ari benshi bakadufasha gushyira igitutu kuri Ethiopia kuko uko waba umeze kose utarimo gukinira iwanyu hari ukuntu abafana bagutera ubwoba."
Yakomeje avuga ko batazirara bitewe n’igitego batsindiye muri Ethiopia kuko ari ikipe ikomeye kandi uko bagitsinze nabo yakibatsinda.
Amavubi yiteguye gusezerera Ethiopia
)
Ibitekerezo