Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent, avuga ko abasore be Omborenga Fitina na Eric Nsabimana Zidane bagize ikibazo cy’imvune ariko kidakomeye.
Aba basore bombi bavuye mu Rwanda bameze neza nta kibazo cyane ko bose bakinnye umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Congo Brazaville 1-0 ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021.
Ku munsi w’ejo ubwo bari bageze muri Cameroun bakoze imyitozo ya mbere ari naho bagiriye iki kibazo.
Aba basore uko ari babiri ntabwo bigese basoza iyi myitozo kubera ikibazo cy’imvune bagiriye mu myitozo.
Umutoza Mashami Vincent avuga ko ahanini byatewe n’urugendo ariko akaba yizeye ko atari ibintu bikomeye.
Ati"Omborenga na Zidane, niyo mpamvu tuba dukoze imyitozo nk’iyi ng’iyi urumva mu rugendo habamo ibintu byinshi wenda bagize ikibazo gito ubwo bakinaga batanu kuri 2 ariko ndizera ko atari ibintu bikomeye cyane bizakemuka mu minsi iri imbere."
Amavubi akomeje kwitegura irushanwa rya CHAN rizatangira ku wa 16 Mutarama 2021. Ruzakina umukino wa mbere na Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021. Amavubi ari mu itsinda C na Togo, Uganda na Maroc.

Ibitekerezo