Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda avuga ko yicuza amakosa bakoze yo guhagarara nabi mu kibuga byanavuyemo igitego cya kabiri, ariko na none ngo ni isomo rigiye ku mushafasha ku mukino azakiramo Cameroun ku munsi wo ku Cyumweru.
Amavubi y’u Rwanda yaraye atsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wo mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.
Aganira n’itangazamakuru, Mashami Vincent avuga kuri uyu mukino, yavuze ko igitego cya mbere batsinzwe cya penaliti ari cyo cyabakuye mu mukino, ku giti cye yabonaga atari na penaliti.
Yagize ati"igitego cya mbere ndacyagishidikanyaho, icyemezo cy’umusifuzi, umusifuzi ashobora gutuma umukino ihindura isura, iyo ukinira hanze ugatsindwa igitego nka kiriya cya penaliti, biha imbaraga ikipe iri mu rugo, nibyo byabaye."
Yakomeje avuga ko mu minota 20 ya mbere bari bagerageje guhagarara neza mu kibuga ariko penaliti batsinzwe niyo yabakuye mu mukino bahagarara nabi.
Yagize ati"twakomeje gukina ariko igitego cya kabiri cyo ni amakosa yacu, ba myugariro bacu bahagaze nabi, rimwe na rimwe guhagagara nabi mu kibuga bibaho, bahinduye umupira mwiza ndetse nuwatsinze yatsinze igitego cyiza."
Mashami yicuza aya makosa bakoze bakoze ndetse ahamya ko ari yo agiye gukosora ku mukino wa Canmeroun uzaba ku munsi wo ku Cyumweru i Kigali mu Rwanda kuri Stade Regional ya Kigali.

Ibitekerezo