Myugariro w’umunyarwanda ukina mu mutima w’ubwugarizi, Manzi Thierry ari mu bakinnyi basezeweho n’ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc, ni nyuma yo gusoza amasezerano ye.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022 ni bwo Manzi Thierry yatandukanye n’ikipe ya Dila Gori muri Georgia asinyira FAR Rabat yo muri Maroc amezi 6.
Nyuma yo gusoza aya masezerano, ntabwo FAR Rabat yashimye umusaruro we ku buryo yamwongera andi, ikaba yahisemo kumurekura ngo agende.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, FAR Rabat yasezeye ku bakinnyi 8 batazakomezanya n’iyi kipe bakaba barimo na myugariro w’umunyarwanda, Manzi Thierry.
Uyu mukinnyi mu munsi ishize ni bwo byavuzwe ko ashobora kujya muri Tanzania mu ikipe ya Yanga na bwo ntibyakunze, ni mu gihe byanavuzwe ko ashobora kugaruka muri APR FC.

Ibitekerezo
Nzeyimana emmanuel
Ku wa 25-04-2023Kiyovu nitwara championa izangaye
Angela
Ku wa 12-08-2022Mwazatubwiye amakuru yumukinnyi ukina muri gasogi witwa Rugangazi prosper anyway turabakunda Cyn hano mumajyepfo mukarere ka Muhanga
Ni vicky
Ku wa 10-08-2022niyagarukire murwatubyay kbx muri murera turamwakir