Siporo

Manishimwe Djabel kutabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu

Manishimwe Djabel kutabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu

Manishimwe Djabel ashobora kutitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu bitewe n’imvune yagiriye ku mukino wa APR FC yari yasuyemo Kiyovu Sports muri shampiyona.

Djabel Manishimwe yari ku rutonde ry’abakinnyi 27 umutoza Mashami Vincent yahamagaye yagombaga kuzifashisha ku mukino wa Mozambique na Cameron mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

Uyu musore wagombaga kurara mu mwiherero kimwe na bagenzi be nyuma y’umukino wa Kiyovu Sports, ntiyahiriwe kuko yahuye n’imvune yo mu itako.

Ni imvune yakuye ku mukino w’umunsi wa 8 bari basuyemo Kiyovu Sports, amakipe yombi yanganyije 0-0.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota 78 yavuye mu kibuga asimburwa na Ishimwe Kevin hari nyuma yo kuvunika.

Uyu musore yagize ikibazo mu itako ry’iburyo, ndetse amakuru agera ku kinyamakuru Isimbi ni uko uyu musore ahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo barebe uko imvune imeze, gusa kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu byo ngo ntibyashoboka nk’uko nawe yabyemereye ISIMBI.

Ni uko yasohotse mu kibuga

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • JACK
    Ku wa 9-11-2019

    Pole jabel

  • Niyonizeye Emmanuel
    Ku wa 9-11-2019

    Murabantu beza mutujyezaho amakur meza ndabashimiy gusa djabel yihagane pee

IZASOMWE CYANE

To Top