Nyuma y’iminsi igera kuri 22 myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya APR FC, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, yatangiye imyitozo ndetse anashimira Niyomugabo Claude wasigaye akina ku mwanya we.
Mangwende yagize ikibazo cya ’dechirure’ tariki ya 17 Ugushingo 2019 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika u Rwanda rwari rwakiriyemo Cameroun.
Nk’uko yabitangarije urubua rwa APR FC, uyu musore watangiye imyitozo mu ntangiriro z’iki cyuweru, yavuze ko yishimiye kugaruka muri bagenzi be kandi ngo akaba abifashijwemo no gukurikiza inama z’abaganga.
Yagize ati"Nyuma ko kugira iyi mvune abaganga bampaye iminsi ibiri y’ikiruhuko, nyuma bancisha mu cyuma kugira ngo barebe niba nta kindi kibazo naba naragize gikomeye, baje gusanga ari ugutonekara kw’imitsi gusa, bansabye ko nakwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma itonekara nanjye nditwararika, bampa ibyumweru bibiri nyuma yabyo ntangira kwirukanka buhoro buhoro none meze neza nta kibazo."
Yakomeje avuga ko Niyomugabo wari warasigaye akina ku mwanya we ari umukinnyi mwiza, wihuta ndetse akanamushimira uko yawitwayeho, aho yemeza ko bizamusaba ingufu nyinshi kwisubiza uyu mwanya.
Yagize ati"Claude ni umukinnyi mwiza cyane, nta n’ubwo yagakwiye kuba umusimbura, ariko kubera amahitamo y’umutoza ahitamo umwe akabanza mu kibuga undi akabanza hanze. Ni umusore wafashije cyane APR FC mu mikino yose yakinnye bizansaba ingufu nyinshi kugira ngo nze ndenze ku byo yakoze bityo nsubirane umwanya wanjye uhoraho.”
Yasabye abakunzi ba APR FC kugumya kubashyigikira umukino ku mukino kugira ngo bazabashe kwegukana igikombe cya shampiyona.

Ibitekerezo