Lionel Messi na bagenzi be bakiriwe nk’abami muri Argentine (AMAFOTO)
Lionel Messi na bagenzi bakinana mu ikipe y’igihugu ya Argentine bageze mu rugo bakirwa n’abantu benshi nyuma kwegukana igikombe cy’Isi.
Aba bakinnyi bakigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Ezeiza ubwo mu Mujyi wa Buenos Aires bafite Igikombe cy’Isi begukanye ku Cyumweru batsinze u Bufaransa kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko bari banganyije 3-3, bakiriwe n’isinzi y’abantu bari babishimiye cyane.
Lionel Messi ni we wasohotse bwa mbere mu ndege ateruye Igikombe cy’Isi begukanye ku nshuro ya 3 mu mateka ya yo. Kuri uyu wa 20 Ukuboza hatanzwe ikiruhuko cy’amasaha 24 kugira ngo hishimirwe iki gikombe cy’Isi begukanye nyuma y’imyaka 36 ikipe yarimo nyakwigendera Diego Maradona itwaye icyo mu 1986.
Bahise binjira mu modoka yabatembereje mu Mujyi aho bakiriwe n’uruvunganzoka rw’abantu bari baje kwishimira intsinzi ikipe yabo yakuye muri Qatar.
Iyi kipe yishimanye n’abafana biratinda, ibishashi biraturitswa mu gihe kandi n’itsinda ry’umuziki ‘La Mosca’ ryacuranze.

Ibitekerezo