Siporo

Kwizera Pierrot yavuze impamvu atasubiye muri Rayon Sports agasinyira AS Kigali

Kwizera Pierrot yavuze impamvu atasubiye muri Rayon Sports agasinyira AS Kigali

Umukinnyi w’umurundi ukina mu kibuga hagati, Kwizera Pierre wamenyekanye mu Rwanda nka Pierrot, avuga ko kuba atarasinyiye Rayon Sports kandi baraganiriye hari impamvu nyinshi zirimo n’amafaranga.

Kwizera Pierrot yatandukanye na Rayon Sports mu mpeshyi ya 2018 aho yerekeje muri Asia gukinayo, yakinnyeyo umwaka umwe ahita agaruka mu Rwanda.

Akigaruka byavuzwe ko ari mu biganiro n’amakipe atandukanye arimo Musanze FC, Bugesera FC, Rayon Sports yahozemo ari nayo yahabwaga amahirwe kuko umukinnyi wakiniye ikipe iyo yongeye kumushaka biba byoroshye si kimwe n’uko indi yaza kumuvugisha bwa mbere, aha haniyongeragaho n’ibihe byiza bagiranye.

Gusa bitunguranye, tariki ya 23 Nzeri 2019, Kwizera Pierrot yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka 2.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Pierrot yavuze ko impamvu atasinyiye Rayon Sports byatewe n’uko hari ibintu byinshi batumvikanye.

Yagize ati"amahitamo ni ayanjye, AS Kigali yanyeretse ko inkeneye, baranyegereye banyereka ko bankunze bashaka ko nabakinira, niyo mpamvu nagiye kubakinira. Rayon Sports ntabwo twumvikanye."

Yakomeje avuga ko ibiganiro bye na Rayon Sports atahita abitangaza uko byagenze, gusa ngo kimwe mu byo bapfuye harimo amafaranga.

Yagize ati"ibyanjye na Rayon Sports ntabwo nabivugira hano, ntabwo twumviaknye gusa. Ibyo tumvikanye sinabikurwa, gusa icyo wamenya kimwe muri ibyo ni amafaranga."

Kwizera Pierrot w’imyaka 28, yageze muri Rayon Sports muri Mutarama 2015 ku masezerano y’umwaka umwe n’igice mu gihe mu mpeshyi ya 2016 yasinye indi myaka ibiri.

Kwizera Pierrot yateye umugongo Rayon Sports asinyira AS Kigali imyaka 2
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top