Siporo

Kwizera Pierrot ateye umugongo Rayon Sports asinyira AS Kigali

Kwizera Pierrot ateye umugongo Rayon Sports asinyira AS Kigali

Umukinnyi w’umurundi ukina mu kibuga hagati wanakiniye Rayon Sports, Kwizera Pierrot yasinyiye AS Kigali imyaka 2.

Uyu musore watandukanye na Rayon Sports umwaka ushize yerekeza muri Asia, byavugwaga ko ashobora kuyigarukamo, ni nyuma y’ifoto yagaragaye ari kumwe na visi perezida w’iyi kipe Muhirwa Prosper yashyize kuri Facebook avuga ko bishoboka ko yayigarukamo.

Bitunguranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Pierrot yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka 2.

Mu kiganiro Danny, umunyamabanga w’ikipe ya AS Kigali yemereye Isimbi ko yamaze kubasinyira.

Yagize ati"ni byo, Pierrot yageze mu Rwanda ndetse amaze kudusinyira amasezerano y’imyaka 2, ni umukinnyi mwiza uzadufasha."

Pierrot akaba yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere aho yahise yerekeza ku biro by’iyi kipe ahita asinyira AS Kigali.

Kwizera Pierrot w’imyaka 28, yageze muri Rayon Sports muri Mutarama 2015 ku masezerano y’umwaka umwe n’igice mu gihe mu mpeshyi ya 2016 yasinye indi myaka ibiri.

Kwizera Pierrot yateye umugongo Rayon Sports asinyira AS Kigali imyaka 2
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top