Umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’umurundi waguzwe n’ikipe ya AS Kigali, Kwizera Pierrot, umutoza w’iyi kipe avuga ko bamuguze bazi ko azabafasha ariko akaba atarimo kuza mu kibuga vuba bitewe n’imvune yazanye.
Muri Kanama 2018 ni bwo uyu mukinnyi yerekeje muri Al Oruba Sports Club yo muri Oman nyuma y’uko amasezerano ye yari arangiye muri Rayon Sports, yakiniye umwaka umwe aita agaruka mu Rwanda.
Mu mpera za Nzeri 2019 uyu mukinnyi yahise asinyira AS Kigali amasezerano y’imyaka 2 ariko ntarabasha kuyikinira kubera ikibazo cy’imvune.
Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana akaba yavuze ko Pierrot bamuguze bazi ko agiye kubafasha ariko imvune ikaba yaramuheranye.
Yagize ati“Pierrot twamuzanye tumushaka, ariko ntakubeshye njyewe naramubajije nari mfite ikibazo nziko ari ivi kuko niryo nziko ritinda, ariko nasanze afite ikibazo mu nyama zo mu itako, yari yakize araza turakorana ariko arongera aritoneka ku buryo nafashe umwanzuro ko ku wa 2 azanyuzwa mu cyuma dufate umwanzuro wa nyuma.”
Eric Nshimiyimana avuga ko mu kibuga hagati afite ikibazo ndetse no mu busatirizi bw’iyi kipe nabwo harimo ikibazo, ibi bikaba ari byo birimo gutuma iyi kipe ijya habi kuko kugeza ku munsi wa 7 wa shampiyona iyi kipe iri ku mwanya 11 n’amanota 7 aho imaze gutsindwa imikino 2, itsinda umwe inganya 4.
Pierrot ku wa Kabiri aranyzwa mu cyuma
)
Ibitekerezo