Kwizera Olivier yagize akabazo k’imvune katumye adasoza imyitozo ya nyuma
Umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda [Amavubi], Kwizera Olivier yagize akabazo k’imvune katumye adasoza imyitozo ya nyuma y’Amavubi yitegura Mozambique.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kamena 2022 nibwo Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma kuri First Bank National Stadium, ikibuga kizakira umukino w’u Rwanda na Mozambique ku munsi w’ejo saa 18h00’, ni umunsi wa mbere w’itsinda L ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.
Abakinnyi bose b’Amavubi bakaba bari bameze neza nta kibazo uretse Kwizera Olivier utabashije gusoza imyitozo aho yaje kugira akabazo k’imvune mu minota ya nyuma y’imyitozo.
Uyu musore wabonaga afite morale, yaje guterwa umupira ubundi agwira akaboko k’iburyo arababara, abaganga bakaba bahise bihutira kumukurikirana.
Itsinda ry’abaganga b’ikipe y’igihugu bakaba barimo kwita kuri uyu musore ariko amakuru avuga ko imvune idakomeye cyane ku buryo yamubuza gukina ku munsi w’ejo, gusa amakuru ya nyuma akaba azatangwa ejo.
Amavubi namara gukina na Mozambique ku munsi w’ejo, biteganyijwe ko ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha azahita akina na Senegal muri Senegal ni mu gihe umukino wa Benin wo muri iri tsinda wo uri muri Nzeri 2022.

Ibitekerezo