Kwizera Olivier ntiyemeranya na perezida wa Gasogi United inyito yahaye amafaranga yahawe
Nyuma y’uko perezida w’ikipe ya Gasogi United, KNC atangaje ko yahaye umunyezamu Kwizera Olivier amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni nka avance ku mafaranga azagurwa natajya gukina hanze y’u Rwanda, uyu musore ntiyemeranya na we aho avuga ko ari amafaranga yamugurije.
Nyuma y’uko Kwizera Olivier amaze iminsi avuga ko yasoje amasezerano muri Gasogi United, bikaba byavugwaga ko ari mu biganiro na Rayon Sports.
Perezida wa Gasogi United akaba yahakanye aya makuru ndetse asohora n’ibaruwa Olivier Kwizera yamusinyiye avuga ko yakiriye miliyoni nka avance ku mafaranga azagurwa n’iyi kipe naramuka atagiye gukina hanze y’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Olivier Kwizera yavuze ko amafaranga yahawe na Gasogi United ari ayo yari agurijwe atari avance kuri recruitment nk’uko perezida wa Gasogi United yabitangaje.
Yagize ati“byabaye cya gihe twari muri lockdown urabizi umukoresha wawe cyangwa umuntu uguhemba yagufasha, nk’umuntu wari uzi gahunda zanjye yarambwiye ngo ese nta kibazo ufite nagufasha, ndamubwira ko nkifite ambaza amafaranga nkeneye, iyo nza kuba nkeneye amafaranga menshi mba naramubwiye ko nshaka miliyoni 5 ariko siko namubwiye, njye namubwiye amafaranga nifuza, namubwiye ko nifitiye akabazo ka miliyoni, nyuma ni nabwo twadnitse iriya baruwa kuko ntacyo nishinjaga. Yayampaye mu rwego rwo kunguriza.”
Yakomeje avuga ukuri kuri iyo baruwa atari avance ku mafaranga agomba kugurwa kuko iyo baruwa itagaragaza imyaka yemeranyijwe na Gasogi United.
Yagize ati“ese iyo baruwa hari amasezerano ariho ko nzayisinyira imyaka ingahe? Umwaka umwe cyangwa ibiri, cyangwa amafaranga mpawe hasigaye aya ngaya. Ndakeka ntabiriho.”
“Ukuri kuri iriya baruwa ntabwo nahawe ariya mafaranga nka avance ya recruitment ngo nzasinyire Gasogi United kuko iyo umuntu asinye aba agomba kwerekana imyaka asinye n’amafaranga ahawe n’umushahara azahabwa.”
Akomeza avuga ko kwemera gusinya nk’uhawe avance ya recruitment ari ukubera amafaranga yose asohotse muri kompanyi aba agomba kugira ubusobanuro kuko na we yumvaga ko ashobora gusohoka akajya gukina hanze y’u Rwanda nta kibazo kirimo.
Yagize ati“handitseho ko nintagira ikipe mbona tuzumvikana nkabasinyira. Ni uko ubundi byanditsweho mu buryo butari bwo ariko urabizi amafaranga asohotse mu ikipe cyangwa muri kompanyi aba agomba kugira ubusobanuro kuko aba azatangirwa raporo ariko uburyo byanditsemo ntabwo ari byo twavuganye.”
Uyu musore yemeza ko n’impamvu perezida w’iyi kipe yabikoze ari uko na we yari azi gahunda ye yo kujya muri AS Vita Club ndetse anizeye ko azagenda.
Kwizera Olivier avuga ko nta kibazo na kimwe afitanye na Gasogi United ndetse bari mu biganiro kandi mu gihe cyose yakuzuza ibyo bumvikanye mbere we yiteguye kuyisinyira.
)
Ibitekerezo