Perezida w’ikipe ya Gasogi United, akaba nyiri Radio & TV1, Kakooza Nkuriza Charles wamenyekanye nka KNC yarakaye cyane nyuma yo gutsindwa na Espoir FC ibitego 3-2, avuga ko ari umunyezamu we Isingizwe Patrick wabatsindishije, ndetse amakuru avuga ko yamaze guhagarikwa.
Nyuma y’uko umunyezamu wa mbere w’iyi kipe, Gael agize ikibazo cy’imvune, byabaye ngombwa ko iyi kipe yitabaza umunyezamu wa 2, Isingizwe Patrick.
Uyu munyezamu ntiyaje guhirwa n’umunsi wa 7, ubwo bakinaga na Espoir FC yahozemo ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru ubwo batsindwaga nayo ibitego 3-2.
Uyu mukino waje kurangira Gasogi United itakaje ku bitego 3-2, perezida w’iyi kipe ntabwo yigeze yishimira imyitwarire y’umunyezamu Isingizwe Patrick aho yavuze ko agomba guhanwa byanze bikunze kuko yabatsindishije ku bushake.
Yagize ati"biratubabaje kuko byanze bikunze uyu mukino twari tuwufite, twaje turishyura ariko niba mubibonye ibitego dutsinzwe byose, niba navuga ko ari umunyezamu, niba ari iki sinzi icyo nanasubiza, kuko mwese mwabirebaga, biriya ni ibitego by’umunyezamu, nta n’umwe narenganya uretse umunyezamu ku giti cye."
Yakomeje agira ati"ntabwo umuntu ashobora gukora amakosa nkariya kabiri kikurikiranya ngo umureke, ugomba kureba ukareba niba nta mpamvu zibyihishe inyuma, no kuri Mukura VS, hano ho biranasekeje nta n’umuntu wabyumva ntekereza ko ibi ngibi agomba kubyishyura, tumuretse byaba ari ukorora abantu, njyewe nka perezida tugomba kumuhana, ntabwo wambwira ngo ni ubuswa bw’umunyezamu, niyo washyiramo umuntu utarigeze wiga izamu, ntabwo yakora ibintu nka biriya."
Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI, avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze gufata umwanzuro wo kumuhagarika igihe kitazwi.

Ibitekerezo