KNC ngo yishyuye miliyoni kugira ngo atsinde Kiyovu, Espoir FC isabwa ibihumbi 500 ngo itsinde Sunrise FC na AS Kigali irabibura
Hagiye hanze amajwi bivugwa ko ari ay’umutoza wa Gorilla wahoze atoza Espoir FC, Gatera Moussa aho ngo yavuganaga n’abantu bo muri Espoir FC ababwira ko bakwishyura ibihumbi 500 akabafasha gutsinda imikino ya Sunrise FC na AS Kigali.
Muri aya majwi yagiye yagiye hanze, uyu muntu bivugwa ko ari umutoza wa Gorilla, yumvikana avuga ko no kugira ngo Gasogi United itsinde Gasogi United 3-1, perezida wa Gasogi United yishyuye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Ati “mwebwe mushake amafaranga nzabafasha gutsinda imikino 2 yikurikiranya, mushake ibihumbi 500. Umukino w’ejo bundi wa Sunrise FC, ikurikiyeho si AS Kigali? AS kigali ni yo mwabona 1 ni i Kigali ariko iya mbere ni iya Sunrise (Sunrise yatsinze Espoir FC 2-0) atatu ewana njyewe nzayajyamo nanjye.”
“Ni yo mpamvu urimo kubona za Rayon zitarimo kongera gutsinda, wenda nshobora kukubwira ko KNC yatsinze Kiyovu Sports, naramufashije, KNC wenyine yatanze miliyoni 1 kugira ngo atsinde kuko bari bamubwiye amagambo menshi.”
Yakomeje yumvikanisha ko umupira wo mu Rwanda urimo umwanda ndetse ko utanyuze mu nzira z’indi utabona intsinzi.
Ati “Hari abantu basohora amafaranga ya bo ariko abo ni ukwitwa perezida kandi navuye aho uwo muperezida mubwiye ari kumwe na SG, umupira w’amaguru urimo ibintu byinshi, urimo umwanda mwinshi, ntiwibaze ngo uzayibora nk’uyobora kompanyi ya we mu buryo bwo kuyishyira ku murongo, niba ushaka intsinzi hari utuntu twinshi two ku ruhande twa maguyi tugufasha kubona intsinzi.”
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, umutoza Gatera Moussa wa Gorilla wahoze anatoza Espoir FC, yahakanye aya makuru avuga ko ayo majwi yagiye hanze atari aye atazi n’aho yavuye.
Ati “ibyo se biramara iki? Oya ntabwo ari njye barambeshyera rwose, nabivuganye na nde se? Ntabwo ari njye rwose sinzi ahantu baba babikuye.”
Yavuze ko kandi bishoboka kuba ari abantu bashaka kumukura mu mwuka w’umukino bafitanye na Rayon Sports w’ikirarane arimo gutegura.

Ibitekerezo
Micheal
Ku wa 7-12-2022ayo ni amatiku none se uwo bavuganaga ko we mutamugaragaje ? hari Ababa bafite inyungu m,uguharabika abandi