Siporo

KNC abona Rayon Sports na APR FC zikwiye kumushimira

KNC abona Rayon Sports na APR FC zikwiye kumushimira

KNC, perezida w’ikipe ya Gasogi United abona ikipe ya APR FC ndetse na Rayon Sports zikwiye kumushimira kuko yabashije guhagarika umuvuduko wa Police FC, imwe mu makipe yari ahanganiye nabo igikombe.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa 4 wabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru nyuma yo kubasha kunganya na Police FC 0-0.

Mbere y’uyu mukino Police FC yari ifte amanota 7 yanganyaga na Rayon Sports ndetse na APR FC, iyo iwutsinda yari kugira amanota 10, amanota afitwe na APR FC ndetse na Rayon Sports ziyoboye urutonde rwa shampiyona.

KNC akaba yaratangarije itangazamakuru ko akwiriye gushimirwa kuko abashije guhagarika umuvuduko w’imwe mu makipe ahanganye na APR FC ndetse na Rayon Sports.

Yagize ati"Police FC ni ikipe nayo iri mu mibare yo gutwara igikombe, Police FC nigende yisengerere kuba idukuyeho inota rimwe. Police FC iratakaye ni amahirwe kuri APR FC na Rayon Sports, Police FC ibakuyeho icyugazi kandi ninjye ubikoze, ibyo bintu ntabwo babinshimira?."

KNC avuga ko gukura inota rimwe kuri Police FC atari ikintu kibi. Kugeza ubu nyuma y’umunsi wa 4 wa shampiyona, Gasogi United ntabwo iratsindwa umukino n’umwe ndetse nta n’ubwo irinjizwa igitego.

Dore uko urutonde ruhagaze nyuma y’umunsi wa 4 wa sampiyona

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Peter
    Ku wa 24-10-2019

    Gasogi genda urakaze!

IZASOMWE CYANE

To Top