Siporo

Kimenyi Yves yashimiye Rwatubyaye Abdul ku mpano yamuhaye

Kimenyi Yves yashimiye Rwatubyaye Abdul ku mpano yamuhaye

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu na Rayon Sports, Kimenyi Yves yashimiye Rwatubyaye Abdul ku mpano ya ’Gants’ ndetse n’inkweto zo gukinisha ’godiyo’, yamuhaye nk’impano.

Aba basore bombi banyuze mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, ubu Rwatubyaye akina muri Amerika mu ikipe ya Colorado Rapids yagiyemo avuye mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports, ni mu gihe Kimenyi Yves we akinira Rayon Sports.

Rwatubyaye akaba yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye aho yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu, akaba ubwo yari ageze mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yashyikirije Kimenyi Yves impano yamuzaniye.

Kimenyi Yves abinyijije kuri Instagram ye yashimiye Rwatubyaye cyane ku mpano ya gants ndetse na godiyo yamuzaniye.

Yagize ati"urakoze cyane muvandimwe, Imana iguhe umugisha."

Abdul na Kimenyi abakaba bose bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu irimo kwitegura umukino wa Mozambique ndetse na Cameroun mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

Impano Rwatubyaye yazaniye Kimenyi
Rwatubyaye yaraye ageze mu Rwanda ni njoro
Kimenyi Yves yashimiye Abdul ku mpano yamuhaye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Milliam
    Ku wa 9-11-2019

    Urukundo nokuzirikana nibyiza mukomerezaho

IZASOMWE CYANE

To Top