Siporo

Kera kabaye umutoza wa Simba SC yaciye amarenga ko afitanye ikibazo na Kagere

Kera kabaye umutoza wa Simba SC yaciye amarenga ko afitanye ikibazo na Kagere

Umutoza wa Simba SC, Sven Vandebroeck yavuze ko ibitagenda neza hagati ye na Kagere Meddie ari ibanga ryabo adashobora kubishyira ku karubanda.

Kuva uyu mutoza yagera muri Simba SC umwaka ushize, yatangiye kugenda yicaza bya hato na hato uyu rutahizamu w’umunyarwanda watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania imyaka 2 yikurikiranya.

Ibi bivugwa ko byatumye agirana ikibazo n’uyu musore kugeza mu ntangiriro z’uku kwezi aho byavuzwe ko aba bombi barwanye.

Gusa n’ubwo havugwaga ibi, uyu mutoza yarabihakanye aho yavuze ko we na rutahizamu w’umunyarwanda nta kibazo na kimwe bafitanye.

Sven Vandebroeck, aganira n’itangazamakuru yaje kwerura asa nugaruagaza ko afitanye ikibazo n’a Kagere Meddie aho yavuze ko ikibazo cye na Kagere ari ibanga atabishyira mu ku karubanda.

Yagize ati“ibyo ni ibintu nganiraho na we ntabwo ari mwebwe, ntabwo natanga ubusobanuro ku karubanda kuko ni ibiba biri hagati yanjye n’umukinnyi, ushora kumbaza icyo kibazo inshuro 100 ariko izo nshuro 100 nzauha igisubizo kimwe, ntabwo nzavuga ibibazo byanjye n’umukinnyi hanze.”

Yakomeje avuga ko kwicara ku ntebe ari we watsinze ibitego byinshi ari ibisanzwe nta gitangaza kirimo.

Ati“kuba yaratsinze ibitego 20 ntibimuha umwanya wo kubanza mu kibuga, Gonzalo Higuaín mu Butaliyani yatsinze 32 ariko ntabwo abanza mu kibuga.”

Kubera kutabona umwanya wo gukina, mu minsi yashize amakuru yavugaga ko Meddie Kagere yifuza gutandukana n’ikipe ya Simba SC ariko ikaba yaramwangiye.

Umutoza Sven avuga ko ibibazo bye na Kagere atabishyira hanze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Hategekimana patrick
    Ku wa 24-09-2020

    Simba nimurekure yigire muri APR fc basese amasezerano kbx

  • Havimana Fabrice
    Ku wa 22-09-2020

    Kagere nibamureke yishyire yizana umutoza yimwicira career ye yaba ari ikibazo knd na Simba niba ikora kinyamwuga nimurekure yigendere

  • Havimana Fabrice
    Ku wa 22-09-2020

    Kagere nibamureke yishyire yizana umutoza yimwicira career ye yaba ari ikibazo knd na Simba niba ikora kinyamwuga nimurekure yigendere

IZASOMWE CYANE

To Top