Siporo

Kato Samuel wemeza ko yifuzwa na APR FC yavuze ikintu azi kuri iyi kipe

Kato Samuel wemeza ko yifuzwa na APR FC yavuze ikintu azi kuri iyi kipe

Myugariro w’umunyarwanda ukinira KCCA muri Uganda wifuzwa na APR FC, Kato Samuel Nemeyimana yavuze ko ikintu azi kuri iyi kipe ari uko ari ikipe nziza mu Rwanda.

Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y’uko APR FC yifuza uyu myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Kato Samuel Nemeyimana yavuze ko atahamya ko azakinira APR FC umwaka utaha, gusa ngo ni ikipe yamwegereye imubwira ko imwifuza.

Yagize ati“Gukinira APR FC, ntabwo mbizi, ariko icyo nzi ni uko banyifuza ngo mbe naza kubakinira.”

Uyu musore ugifite amasezerano ya KKCA, yavuze ko APR FC yumvikanye na n’ikipe ye nta kibazo yaza cyane ko afite inzozi zo gukinira Amavubi.

Yagize ati“Bumvikanye na KKCA nta kibazo, njye nta kibazo mfite cyo kuba nakinira APR FC cyane ko mfite inzozi zo gukinira Amavubi.”

Yakomeje avuga ko nta makuru menshi afite kuri APR FC uretse kuba ari ikipe nziza mu Rwanda.

Ati“Nta bintu byinshi nyiziho uretse kuba ari ikipe nziza mu Rwanda byonyine.”

Kato Samuel Nemeyimana avuga ko atazi aho ibiganiro bigeze hagati ya APR FC na KCCA ngo abe yaza mu Rwanda, ngo byose biri mu maboko y’umuhagarariye(Manager) ari we uzi ibisigaye, we akaba yaranze kubyinjiramo.

Kato Samuel ngo ntaramenya niba azaza gukina mu Rwanda
Kato(2) avuga ko yifuza kuza gukina mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • kamanzi john
    Ku wa 30-08-2020

    Wambwiye amakuyo muri sanarayizi

IZASOMWE CYANE

To Top