Myugariro w’ibumoso mu ikipe ya Rayon Sports akaba na kapiteni w’iyi kipe, Rutanga Eric ashobora gufatirwa ibihano n’iyi kipe nyuma yo gushinjwa kwihesha ikarita itukura ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro batsinzwemo na Mukura VS 2-1.
Uyu mukino wabaye tariki ya 15 Nzeri 2019, ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 70, kapiteni w’iyi kipe, Rutanga Eric yaje kubona ikarita itukura nyuma yo gushinjwa kwitwara nabi imbere y’umusifuzi.
Nyuma y’uyu mukino byagiye bivugwa ko uyu mukinnyi ashobora kuba ari we wihesheje iyi karita abishaka.
Bivugwa ko Muhirwa Prosper, visi perezida wa Rayon Sports ngo yaba yarahaye uyu musore amafaranga kugira ngo aze kwihesha ikarita.
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko ikibazo cya Rutanga bakirimo kukigaho mu minsi mike bazatangaza umwanzuro wafashwe.
Yagize ati"ku kijyanye na Rutanga kapiteni wa Rayon Sports, ikibazo cye turacyakiga, turagikurikirana umunsi ku w’undi kuba ntacyo ubuyobozi burabatangariza ni uko tukigikurikirana ntimwanatubwira ngo mutubwire icyo muzamukorera kandi tukigikurikirana, gufata icyemezo bisaba ko ushaka amakuru ahagije, dushobora kuba twarabonye amakuru ubu tukaba tugeze ku rwego rwo gufata icyemezo."
Akomeza avuga ko batazafata icyemezo bahubutse ko ahubwo bazitonda kandi mu minsi iri imbere hazamenyekana icyemezo bafashe.

Ibitekerezo
D.T.H tazzo
Ku wa 26-09-2019AAkwiye guhanwa kuko into sibyo nka capitaine byazaba Bibi byongeye mutabicyashye hakiri Kare