Umukinnyi ukomoka muri DR Congo, Kakule Mugheni Fabrice yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko batagomba kureka iyi kipe ikamera nk’itsina ngufi aho buri wese aza agakuramo umukinnyi uko yishakiye.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, ntiyatinye kugaragaza ko yababajwe n’igenda rya Manishimwe Djabel avuye muri iyi kipe bivugwa ko agiye muri Gor Mahia ariko bikarangira agiye muri APR FC.
Ibi uyu musore yabivugiye mu birori Rayon Sports yateguye byo gusangira n’abakinnyi, bizihiza umuganura ndetse banerekana abakinnyi bashya ku munsi wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Ubwo yari ahawe umwanya ngo agire icyo avuga, Kakule Mugheni Fabrice yabanje gushimira ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Nyuma yakomeje avuga ko atarekura indangururamajwi atavuze kuri Djabel, yavuze ko yababajwe n’igenda ry’uyu musore ndetse ko bitanakwiye ko buri kipe iza igakura umukinnyi muri Rayon Sports uko yishakiye.
Yagize ati"munyemerere mvuge kuri Djabel, byarambabaje ukuntu yagiye bavuga ngo agiye muri Gor Mahia. Rayon Sports si ikipe yoroshye, nta mpamvu yo kumva Gor Mahia ngo kuko ishaka umukinnyi akagenda mu buryo bworoshye nk’uko yagiye."
Yakomeje agira ati"Rayon Sports ni ikipe ikomeye muri aka karere, rero nta mpamvu yo kumva Gor Mahia na KCCA zo hirya aha tugakangarana, Rayon Sports ni ikipe ikwiye kuzana abakinnyi bakomeye ntabwo ari iyo gukurwamo abakinnyi."
Yakomeje asaba ubuyobozi bw’iyi kipe gushaka uburyo bajya baha ababkinnyi amasezerano y’igihe kirekire nko kugeza mu myaka 4, ku buryo n’ikipe yabatwara yasigira Rayon Sports amafaranga menshi.
Kakule uri hagati na Djabel ubanza iburyo, ibikombe bibiri bya shampiyona Rayon Sports iheruka bari mu bakinnyi bayibihesheje
)
Ibitekerezo
Eva
Ku wa 6-08-2019Kabisa ijambo ryawe niryabasaza.
Ibintu byo gusinyisha imyaka 2 gusa ubundi mu rwanda bitirukahe?
Hassan
Ku wa 6-08-2019Mughen nipatinumber yako papa
Fk
Ku wa 5-08-2019Rayon sport niyo kuzana abakinnyi bakomeye bayitindamo ntikwiye Kuba pepinniere ikurwamo abakinnyi bakomeye nibura uvuyemo abe ayikiniye imyaka 3