Siporo

Kakule Mugheni Fabrice yihimuye kuri KNC

Kakule Mugheni Fabrice yihimuye kuri KNC

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Kakule Mugheni Fabrice, nyuma yo gutsinda Gasogi United yavuze ko yababajwe n’amagambo perezida wa Gasogi United, KNC amaze iminsi atangaza na awe akaba yamwihimuyeho amwibutsa ko umupira w’amaguru atari amagambo ahubwo ari ibikorwa.

Mbere y’uko shampiyona itangira umwaka w’imikino wa 2019-2020, ikipe ya Gasogi United ikimenya ko izahura na Rayon Sports ku munsi wa mbere, perezida wa yo, KNC yatangiye kujya asa nushotora iyi kipe avuga ko azayiriza ikarira nk’abana.

Yakomeje avuga ko nta bushobozi iyi kipe ifite bwo gutsinda Gasogi United bityo ko igomba kwitegura ko bazatsindwa na Gasogi United.

Umukino ubanza wa shampiyona amakipe yombi yanganyije 0-0, mu mukino wo kwishyura wa shampiyona waraye ubaye Rayon Sports yatsinze Gasogi United igitego 1-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports, Kakule Mugheni Fabrice, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yababajwe cyane n’amagambo KNC yagiye atangaza bityo ko akwiye kumenya ko umupira w’amaguru atari amagambo ahubwo ari ibikorwa.

Yagize ati”umupira w’amaguru ntabwo ari amagambo menshi kuri radiyo na televiziyo. Umupira w’amaguru ni ibikorwa. Nari mfite umujinya kubera utugambo twinshi. Komereza aho bwana perezida, retour niyo mbi.”

N’ubwo aya magambo ya KNC benshi bayafata mu buryo butandukanye, gusa benshi bemeza ko nyuma y’igenda rya Azam TV, KNC ari umwe mu bashyuhije shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ubutumwa Kakule yageneye KNC
Kakule Mugheni Fabrice ngo yari yarababajwe n'amagambo ya KNC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top