Juvenal yabivuyemo! Yafashe rutemikirere mbere y’uko shampiyona irangira
Mu gihe habura umukino umwe gusa ngo shampiyona irangire, perezida wa Kiyovu Sports LTD, Mvukiyehe Juvenal yafashe rutemikirere yerekeza aho bitaramenyekana neza aho yerekeje, ni nyuma y’uko ataye icyizere cyo kwegukana igikombe cya shampiyona.
Kiyovu Sports yahabwaga amahirwe yo kwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 yaje gutakaza uyu mwanya itsindwa na Sunrise FC mu mpera z’icyumweru gishize.
APR FC niyo yahise ifata umwanya wa mbere inganya amanota na Kiyovu Sports, abayovu bataye icyizere kuko batizeye ko APR FC yatakaza kuri Gorilla FC bazahura ku mukino wa nyuma ni mu gihe yo izaba yakiriye Rutsiro FC.
Uku guta icyizere bigaragazwa n’uko perezida wa Kiyovu Sports LTD, Mvukiyehe Juvenal yafashe rutimikerere aho bivugwa ko yagiye ku kugabane w’u Burayi.
Uyu mugabo akaba yafotowe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe afite varise.
Juvenal bizwi ko ari we uba hafi Kiyovu Sports yaba mu buryo bw’amikoro andi makuru avuga ko yigiriye i Burundi mu bikorwa bye by’ubucuruzi ndetse ko shampiyona izajya gusoza yagarutse.

Ibitekerezo
Isaa niyijyena
Ku wa 24-05-2023APR FC ni ubukombepe!! naho kiyovu nijye gusura inzovu muri park ijyikombecyo ninzozi kuriyo.
Caicedo
Ku wa 24-05-2023Mbega inkuru nziza we!!