Siporo

Jules Ulimwengu agiye kugurwa akabakaba miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda

Jules Ulimwengu agiye kugurwa akabakaba miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda

Nyuma yo kwamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, umukinnyi w’umurundi wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, Jules Ulimwegu agiye gukina muri shampiyona y’u Bushinwa atanzweho akabakaba miliyoni 50.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, ibiro by’abinjira n’abasohoka byafashe umwanzuro wo kugenzura ibyangombwa bya bamwe mu bakinnyi bakinaga nk’abanyarwanda ariko bakekwagaho kubona ibyangombwa mu nzira zinyuranyije n’amategeko.

Muri abo bakinnyi harimo na rutahizamu w’u Burundi, Jules Ulimwengu, akaba ari mu bakinnyi bahise bamburwa indangamuntu zabo. Akaba yarasubiye mu gihugu cy’u Burundi.

Bitewe n’umubare w’abanyamahanga, ikipe ya Rayon Sports yari asigaraniye amasezerano y’umwaka 1, yahisemo kuba yamugurisha.

Amakuru avuga ko uyu musore agiye kwerekeza muri Asia mu gihugu cy’u Bushinwa, aho azatangwaho ibihumbi 50 by’amadorali, ni ukuvuga amafaranga arenga miliyoni 46 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI avuga ko mu minsi ishize perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate yari yabwiye bagenzi be ko hari ikipe yabonye yifuza uyu musore.

Jules Ulimwengu yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports umwaka w’imikino ushize avuye muri Sunrise.

Ni umwa mu bakinnyi bafashije Rayon Sports umwaka ushize w'imikino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top