Siporo

John Bocco ababajwe no kuba atarimo gukinana na Kagere Meddie

John Bocco ababajwe no kuba atarimo gukinana na Kagere Meddie

Kapiteni w’ikipe ya Simba SC, umutanzaniya, John Raphael Bocco, avuga ko kugeza ubu ababazwa cyane no kuba atarabasha gukinana na Meddie Kagere muri uyu mwaka w’imikino kubera imvune, gusa avuga ko umunsi yagarutse amakipe azaba agatoye.

Shampiyona ya Tanzania igeze ku munsi wa 12, Bocco ntarabasha gukina kubera imvune, gusa yatangiye imyitozo.

Nk’uko yabiganirije Championi Jumatatu, yavuze ko babizi neza ko we na Kagere ari bo bategerejweho kuyobora ubusatirizi bw’iyi kipe, bityo kuba atarabasha gukinana nawe ari ikibazo gikomeye.

Yakomeje avuga ko umunsi yagarutse akunga imbaraga na Kagere amakipe azaba agatoye kuko bazayaha akazi kandi gakomeye cyane. Ngo umwaka ushize bari kumwe na Okwi byatumye badakinana uko abyifuza.

Yagize ati"ikintu kibi ni uko kugeza uyu munsi njye na Kagere turatangira gukinana. Twakinanye umwaka w’imikino ushize ariko twari batatu, Kagere na Okwi. Icyo navuga ni uko tuzatanga akazi gakomeye ningaruka mvuye mu mvune mazemo igihe kinini yanatumye ntaratangira gukinira ikipe yanjye uyu mwaka."

Kugeza uyu munsi ikipe ya Simba SC imaze gukina imikino 10 mu gihe hari amakipe amaze gukina 12, iri ku mwanya wa 1 n’amanota 25.

Ngo umwaka ushize bakinnye ari 3 bari kumwe na Okwi
Bocco ngo ababazwa no kuba atarabasha gukinana na Kagere ari 2
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top