Siporo

Jimmy Mulisa yatangije ishuri ryigisha umupira

Jimmy Mulisa yatangije ishuri ryigisha umupira

Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, akaba ari umutoza wungirije muri APR FC n’ikipe y’igihugu, Jimmy Mulisa ndetse n’umutoza wungirije wa AS Kigali, Mateso Jean de Dieu bamaze gushinga ishuri ryigisha umupira rizatangira kumugaragaro ku munsi wo ku wa Gatandatu.

Urumuri Soccer Academy, ishuri ryigisha umupira rigiye gutangira gukora mu mpera z’iki cyumweru, rifite intego yo kwigisha abana umupira, kwagura impano za bo ndetse no kubereka icyo bashoboye kugira ngo bazavemo abakinnyi bakomeye.

Mu kiganiro kigufi, Jimmy Mulisa ugiye gutangiza iri shuri afatanyije na Mateso yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi, yavuze ko yishimira ko ageze ku nzozi yahoze arota kuva kera.

Yagize ati“Turatangira kuri uyu wa Gatandatu, ku kibuga cya Nyarutarama. Intego yacu ni ugutoza abana kinyamwuga tukabafasha kwagura impano zabo. Ndishimye cyane kuko ni igikorwa tumaze igihe kinini dutekereza.”

Iri shuri rizakira abana mu byiciro 3, abatarengeje imyaka 11 (kuva ku myaka 8 kugeza kuri 11), aba bazitoza kuva saa 13:00’ kugeza saa 14:00’.

Abatarengeje imyaka 13 (kuva ku myaka 11- 13), bazitoza kuva saa 14:00’ kugeza saa 15:00’.

Abatarengeje imyaka 15(kuva ku myaka 13 kugeza 15), bazitoza kuva saa 15:00’ kugeza saa 16:00’.

Uyu mutoza kandi avuga ko kwiyandikisha bigikomeje ku babyeyi bafite abana mu byiciro byose mu abahungu n’abakobwa, bikaba ari amafaranga ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda.

Jimmy Mulisa ni umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu
Mateso umutoza wungurije wa AS Kigali afatanyije na Jimmy Mulisa iri rerero
Riratangira kumugaragaro kuri uyu wa Gatandatu
Ibyiciro n'amasaha bazitoreza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mabe
    Ku wa 20-07-2019

    Ni byiza rwose nk’umutoza wanatozaga ikipe nk’apr hamwe na mateso nibazamure impano z’abana wenda byazatuma tugenda tubona abakinnyi bakomeye babavuyeho ikindi nibaduhe numéro twababarizaho kko nanjye mfite umwana ukina umupira Wanda haricyo bamufashaho

  • Mabe
    Ku wa 20-07-2019

    Ni byiza rwose nk’umutoza wanatozaga ikipe nk’apr hamwe na mateso nibazamure impano z’abana wenda byazatuma tugenda tubona abakinnyi bakomeye babavuyeho ikindi nibaduhe numéro twababarizaho kko nanjye mfite umwana ukina umupira Wanda haricyo bamufashaho

  • mati
    Ku wa 19-07-2019

    numero wabarizaho:0788286910
    :0782767537

  • mati
    Ku wa 19-07-2019

    numero wabarizaho:0788286910
    :0782767537

  • EMMANUEL
    Ku wa 19-07-2019

    UWASHAKA KWANDIKISHA UMWANA C YANYURA KURINDE NTA CONTACT MWAMPA NKANDIKISHA UMWANA

  • Protogene
    Ku wa 19-07-2019

    Muduhe number twabarizaho ibisonuro birambuye

IZASOMWE CYANE

To Top