Siporo

Jeannot Witakenge wakiniye Rayon Sports akanayitoza arembeye mu bitaro i Bukavu

Jeannot Witakenge wakiniye Rayon Sports akanayitoza arembeye mu bitaro i Bukavu

Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports, akanayibera umutoza wungirije, Jeannot Witakenge ubu arembeye mu bitaro i Bukavu muri DR Congo nyuma yo kubagwa igifu.

Jeannot Witakenge wakiniye Rayon Sports maze muri 2017 akaza kuyibera umutoza wungirije bagatandukana muri 2018, ntiyongeye kugaragara cyane, byavugwaga ko yahise yisubirira iwabo muri DR Congo.

Mu nyangiriro z’iki cyumweru ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amafoto y’uyu mutoza ari mu bitaro, afite ibipfuko byinshi ku mubiri(amwe muri aya mafoto ntabwo ari bugaragare muri iyi nkuru).

Amakuru avuga ko uyu mugabo yagize ikibazo cyo mu nda, agiye kwa muganga basanga yaragize ikibazo mu gifu, abaganga bamubwiye ko agomba kubagwa.

Mu cyumweru gishize ni bwo uyu mugabo yabazwe, yabagiwe ku bitaro bya General de Reference Fomulac Katama biherereye i Bukavu muri DR Congo.

Mu kiganiro Isimbi yagiranye n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza, yavuze ko aya makuru bayamenye ndetse ko harimo gukusanywa inkunga yo gufasha uyu munyabigwi w’iyi kipe.

Yagize ati"Nibyo twarabimenye ko Jeannot Witakenge wadukiniye igihe kinini akanadutoza ko yarwaye akaremba. Twabimenye yaramaze kubagwa atubwira ko wenda icyo akeneye ari amafaranga yo kwishyura ibitaro, ubu bihereye mu Fan Clubs igikorwa cyo gushaka uburyo twafasha Jeannot Witakenge cyaratangiye, kandi kirimo kugenda neza."

Kugeza ubu amafaranga Jeannot yishyuzwa ntabwo aramenyekana ariko Jean Paul Nkurunziza yakomeje avuga uko yaba ngana kose ataruta ubuzima bwe, kandi akurikije amakuru ahabwa n’abayobozi ba fan clubs ni uko igikorwa kirimo kugenda neza mu minsi mike araba yagejejweho inkunga yagenewe n’iyi kipe.

Imwe mu mafoto ya Jeannot yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ari mu bitaro

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kalisa
    Ku wa 2-08-2019

    uyumugabo twamufasha nkabanyarwanda yatanze umusanzu kumupira w’urwanda bibayengombwa twamuzana murwagasabo akavurwa neza.

IZASOMWE CYANE

To Top