Imyidagaduro

Jay Polly yasohoye indirimbo ‘Nyirizina’ yasohokanye n’amashusho [VIDEO]

Jay Polly yasohoye indirimbo ‘Nyirizina’ yasohokanye n’amashusho [VIDEO]

Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly muri muzika nyarwanda, yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Nyirizina’ yasohokanye n’amashusho, ikaba ari imwe mu ndirimbo izaba iri kuri album inkuta 4 uyu muraperi yandikiye muri gereza.

Nyirizina, indirimbo shya y’umuraperi Jay Polly yumvikanamo yivuga ibigwi, avuga ko ari we rubanda rukeneye ndetse ko yagarutse kubavugira.

Muri iyi ndirimbo Jay Polly yibutsa bagenzi be ba baraperi ko ari we ukiyoboye ndetse ko ntacyo bakora ngo bamukure ku ntebe dore ko n’umwanya yabahaye bawukoresheje nabi.

Jay Polly umwe mu baraperi bakomeye kandi bakunzwe mu Rwanda, Nyirizina ni ndirimbo ya 3 asohoye kuva yava muri gereza tariki ya 1 Muatarama 2019, ikaba ari imwe mu ndirimbo igize album inkuta 4 avuga ko yandikiye muri gereza.

Reba hano amashusho y’indirimbo Nyirizina

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top