Jambo Band ya Peace Hoziana witabiriye EAGT yageze kuri finali y’irushanwa rya ‘Battle of the Bands’
Jambo Band ya Peace Hoziana witabiriye East Africa’s Got Talent yageze kuri fiinali cy’Irushanwa ryateguwe na Kigali Marriott Hotel rihuza amatsinda y’abahanga mu gucuranga no kuririmba mu Rwanda ryiswe “Battle of the Bands” nyuma yo gutsinda Groovy Band muri ½.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2019 ni bwo Groovy na Jambo Band zahatanaga muri iri rushanwa ryari rigeze muri ½.
Groovy Band yabanje ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ‘Sondela’ ya Madlingozi Sondela, ‘Show Me The Way’ ya Styx, ‘La Bamba’ ya Ritchie Valens, ‘Uptown Funk’ ya Mark Ronson na Bruno Mars n’izindi.
Nyuma yo kwishimirwa n’abitabiriye iki gitaramo, halurikiyeho Jambo Band ya Peace Hoziana wize umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo ndetse wanitabiriye East Africa’s Got Talent na yo yishimiwe mu buryo byukomeye.
Iri tsinda ryaririmbye indirimbo zirimo ‘Anybody, Gbona na On the Low’ za Burna Boy, ‘Happy’ ya Pharrell Williams, ‘Baby’ ya Joeboy, ‘Iron Lion Zion’ ya Bob Marley, ‘Naraye Ndose’ ya Kamaliza, ‘Urankunda’ ya Kitoko n’izindi.
Peace Hoziana yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko byari byiza kandi bishimiye umwanya bagize.
Yagize ati“Byari byiza abantu bitabiriye ari benshi ikindi abantu batoye ari benshi. Twaje twiteguye gutsinda nubwo wenda hashoboraga kubaho imbogamizi ntibibe ariko twebwe twumvaga ko turi butsinde. Twishimye. Iri rushanwa ryatumye dukora cyane kuko iyo uri gutegura irushanwa uba ugomba kugira udushya. Ibanga twakoresheje ni uko twitoje cyane”.
Battle of the Bands ni irushanwa riri kuba ku nshuro ya kabiri; ryatangijwe mu 2018, bwa mbere yegukanwa na Neptunez Band.
Muri uyu mwaka wa 2019, ryitabiriwe n’amatsinga 10, biteganyijwe ko muri uku kwezi k’Ugushyingo 2019 ari bwo hazamenyekana itsinda ryegukanye irushanwa.
Itsinda rizegukana irushanwa ry’uyu mwaka rizahabwa amasezerano y’umwaka yo kuririmbira muri Kigali Marriott Hotel no mu birori byo gutangira umwaka mushya n’amahirwe yo gukorera indirimbo muri studio ikoreramo Danny Beats.
Hagati y’itsinda ry’Umurage Live Band na Salus Music Band yashibutse kuri Orchestre Salus Populi ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) hategerejwemo irizahatana na Jambo Band hashakishwa iryegukana irushanwa.

Ibitekerezo