Siporo

Jacques Tuyisenge ashobora kurara ari umukinnyi wa APR FC atanzweho agera kuri miliyoni 40

Jacques Tuyisenge ashobora kurara ari umukinnyi wa APR FC atanzweho agera kuri miliyoni 40

Rutahizamu w’Amavubi uheruka gutandukana na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola, Jacques Tuyisenge nta gihindutse uyu munsi ararara asinyiye ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka 2.

Tariki ya 24 Kanama 2020, ni bwo Jacques Tuyisenge yasezeye kuri Petro Atlético de Luanda yo muri Angola yakiniraga nyuma y’umwaka umwe gusa ayerekejemo, byavugwaga ko agiye kwerekeza muri APR FC.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu rutahizamu yamaze kumvikana na APR FC kuyikinira mu gihe kingana n’imyaka 2 iri imbere, akaba aje kuyifasha cyane mu mikino nyafurika ya CAF Champions League iyi kipe izitabira.

Ku munsi w’ejo ni bwo ibiganiro bya nyuma byabaye ndetse impande zombi zirumvikana, amakuru akaba avuga ko uyu rutahizamu yatanzweho miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse akazajya ahembwa miliyoni 4 buri kwezi.

Biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo ari buze gushyira umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe mu myaka 2 iri imbere, akazerekwa itangazamakuru mu minsi ya vuba.

Jacques Tuyisenge yavuye mu Rwanda muri 2016 mu ikipe ya Police FC yerekeza muri Gor Mahia ayikinira imyaka 3 maze muri 2019 ahita yerekeza muri Petro Atlético de Luanda.

Rutahizamu w'Amavubi Jacques Tuyisenge nta gihindutse arasinyira APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top