Nyuma y’amafaranga yaciwe Rayon Sports kubera kwirukana Ivan Minnaert binyuranyijwe n’amategeko, uyu mutoza yasabye imbabazi abafana b’iyi kipe ndetse yemeza ko yiteguye kuganira n’iyi kipe kuri uyu mwanzuro wa FRWAFA.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo hasohotse umwanzuro w’urubanza Ivan Minnaert yarezemo Rayon Sports kumwirukana binyuranyije n’amategeko, akanama ka FERWAFA gashinzwe gukemura amakimbirane kanzuye ko iyi kipe igomba kumwishyura amadorali y’Amerika ibihumbi 35 n’amagana 5 na 35, amafaranga arenga gato miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mbere y’uko Ivan Minnaert arega Rayon Sports muri FERWAFA, bari bumvikanye ko igomba kumwishyura ibihumbi 15 by’amadorali, bitewe n’uko yiruakanywe binyuranyije n’amategeko bahagahita basesa amasezerano, aha yahise yishyurwa ibihumbi 7500 hasigara andi 7500, Rayon Sports yanze kuyishyura.
Uretse ibi kandi impande zombi zari zumvikanye ko agomba kugirwa Direkiteri Tekinike w’ikipe(ari nabyo ngo byatumye yemera 15000$), yagombaga kandi guhabwa itike y’indege ya Kigali- Brussels(kugenda no kugaruka). ibi byose nta na kimwe yakoze ari nabwo yaje kuyirega.
Aya masezerano y’ubwumvikane yagiranye na Rayon Sports yaje guteshwa agaciro na FERWAFA, kuko ngo kuba baramuhaye kimwe muri 4 bamwereye bihita bitesha agaciro ibyakozwe.
Ivan Minnaert akaba yavuze ko muri iki cyumweru yakiriye amakuru aturutse mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ yari amaze igihe kinini ategereje.
Yakomeje avuga ko yagerageje kuvugana na Rayon Sports ngo barangize ikibazo ariko birananirana.
Yemeza kandi ko umwanzuro FERWAFA yafashe kuri iki kibazo wari ukwiirye ndetse wubahirije uburenganzira bwe.
Yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports kubyaye, ariko anavuga ko yiteguye kongera kuganira n’iyi kipe mu gihe baba babona uyu mwanzuro utabanyuze.
Yagize ati"Buri muntu unzi azi impamvu bashakaga kunyirukana, barageraje kugira ngo dutsindwe, bishyuye abantu bateza ibibazo muri Stade ku mukino wa Rayon Sports n’Amagaju. Hari abari bahari kubera inyungu zabo atari iterambere ry’ikipe. Rayon Sports idafite abantu nk’abo yagera kure cyane. Abafana ba Rayon Sports mumbabarire kubera ibyabaye, n’ubu umunyamategeko wanjye namaze kumubwira ko niba Rayon Sports yiteguye ko tuganira natwe twiteguye."
Uyu mutoza urimo gutoza ikipe ya Al-Ittihad Tripoli muri Libya, yatoje amakipe atandukanye harimo 2 ya hano mu Rwanda ari yo Rayon Sports na Mukura VS.
Yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports
)
Ibitekerezo