Siporo

Itariki umukino wa Rayon Sports na Musanze wimuriweho yamenyekanye

Itariki umukino wa Rayon Sports na Musanze wimuriweho yamenyekanye

FERWAFA yamaze kumenyesha Rayon Sports ko umukino w’umunsi wa 16 bafitanye na Musanze FC wavuye tariki ya 21 Mutarama wimurirwa ku Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023.

Rayon Sports imikino yo kwishyura ya sampiyona 2022-23 izayakirira kuri Stade ya Muhanga ariko imenyeshwa ko tariki ya 20 na 21 Mutarama 2023 iki kibuga kitazaboneka ko hari ibindi bikorwa by’Akarere bizahabera.

Rayon Sports ikaba yagombaga kwakira Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 16 ari na wo munsi wa mbere w’imikino yo kwishyura ya shampiyona tariki ya 21 Mutarama 2023.

Uyu mukino FERWAFA ikaba yamaze kuwimurira tariki ya 22 Mutarama 2023 ukaba uzabera kuriStade ya Muhanga nk’uko byari biteganyijwe.

Umukino wa Rayon na Musanze washyizwe ku Cyumweru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top