Siporo

Issa Bigirimana yashimiye umukunzi we ku munsi w’isabukuru ye

Issa Bigirimana yashimiye umukunzi we ku munsi w’isabukuru ye

Buri tariki ya 1 Ugushyingo, Issa Bigirimana wahoze ari rutahizamu wa APR FC ubu ukinira ikipe ya Young Africans, yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro akaba yashimiye umukunzi we Uwase Carine uburyo akomeje kumwereka urukundo.

Uyu mukinnyi ubu uri mu gihugu cya Misiri aho bagiye gukina na Pyramids umukino wo kwishyura mu mikino nyafurika.

Kuri iyi nshuro yizihiza isabukuru y’imyaka 23, abinyujije kuri Whatsapp Status, Issa Bigirimana yaboneyeho gushimira umukunzi we banajyanye mu gihugu cya Tanzania, amwibutsa ko ibyo yagiye amukorera ari byo byatumye amukunda cyane.

Yagize ati"urakoze cyane mukunzi kuri uku kuntungura wankoreye, sinshobora kubyibagirwa buri mwaka ndakwibuka nkanibuka impamvu mpora nkukunda, uyu munsi ni isabukuru yanjye na none reka dushimire Imana kuri uyu mwaka wundi.

Muri Kamena 2019,mbere yo kwerekeza muri Tanzania gukina muri Young Africans, Issa Bigirimana yateye ivi asaba Carine ko yazamubera umubera umugore undi nawe aranyemera.

Yashimiye umukunzi we bitewe n'urukundo akomeje kumwereka
Issa yateye ivi asaba Carine kuzamubera umugore
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • IBYO,UYUMUKUNZIWA ISSA YAKOZENANJENDABISHIMYE. yabayebose babikoreraga abakunzibabobyababyiza,NANJYE IMANA IZAMPE UMEZE NKUYUWA ISSA.NZAMWAKIRA,

IZASOMWE CYANE

To Top