Inyandiko ya Cristano Ronaldo yuje amarangamutima nyuma yo gukuraho agahigo ka Pele
Nyuma y’uko akuyeho agahigo ka Edson Arantes do Nascimento[Pele], ubu akaba ari we umaze gistinda ibitego byinshi mu mateka ya ruhago mu mikino izwi(ibitego byatsinzwe mu mikino izwi), Cristiano Ronaldo yavuze ko yishimiye iyi ntera ariko na none urugendo rugikomeje.
Muri Mutarama ubwo yatsindaga Napoli mu mukino wa Super Cup, Criostiano Ronaldo yujuje ibitego 760 mu mateka ye, yatangiye kugereranywa na Pele bavuga ko ari we watsinze ibitego byinshi amunyuzeho kuko Pele we yivugira ko afite ibitego 757 yatsinze mu mikino izwi(official games).
Icyo gihe Cristiano Ronaldo yararuciye ararumira ntiyagira ikintu na kimwe atangaza, nyuma y’umukino yaraye atsinzemo ibitego 3 ubwo Juventus yatsindaga Cagliari 3-1, Cristiano yahise yuzuza ibitego 770.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cristiano Ronaldo yavuze ko impamvu atigeze avuga ku byo kuba yanyuze kuri Pele ari uko we atari ko yabibonaga.
Ati“ibyumweru bishize hari huzuye inkuru zimfata nk’aho ari njye umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka ya ruhago, nyuze kuri Pele ufite 757 mu bitego bye bizwi(…) iki nicyo gihe cyo gusobanura impamvu ntigeze nishimira ako gahigo kugeza uyu munsi.”
“Iteka ryose nzahora nubaha kandi nishimira Edson Arantes do Nascimento[Pele], ni icyubahiro ngomba ruhago yo mu kinyejana cya 20, byatume njye nemeza ko yatsinze ibitego 767. Ibitego 9 yatsindiye Sao Paulo State Team n’igitego yatsindiye Brazilian Military Team nabyo mbifata nk’ibitego bizwi. Kuva icyo gihe isi yarahindutse na ruhago irahinduka ariko ntibivuze ko twasiba amateka ku nyungu zacu bwite.”
Nyuma yo kuzuza ibitego 770 mu mikino izwi(official games), Cristiano Ronaldo yavuze ko ijambo rye rya mbere arigenera Pele bitewe n’amateka yakoze muri ruhago.
Ati“uyu munsi nujuje ibitego 770, ubutumwa bwa mbere ndabugenera Pele. Nta mukinnyi muri iyi Isi wakuze atumva inkuru zerekeranye n’imikino, ibitego yatsinze, ibyo yagezeho, ndi umwe muri abo. Ku bw’izo mpamvu, nuzuye ibyishimo nyuma yo gutsinda igitego cyashyize ku mwanya wa mbere ku isi mu bamaze gitsinda ibitego byinshi, nkuyeho agahigo ka Pele ikintu ntigeze ndota ubwo nari umwana wakuriye muri Madeira.”
Yashimiye buri wese wabanye nawe muri uru rugendo ndetse ahamya ko rugikomeje afite byinshi byo gukora.
Ati”Ndashimira buri wese wagize uruhare muri uru rugendo, ndashimira abo twakinanye, abo twahanganye, abafana b’uyu mukino mwiza ku Isi hose, hejuru y’ibyo ndashimira umuryango wanjye, inshuti magara zanjye, ntabwo nari kubigeraho tutari kumwe.”
“Ubu ntegereje indi mikino, utundi duhigo n’ibikombe, munyizere iyi nkuru iracyari kure cyane yo kurangira. Ejo hazaza haracyari byinshi byo gutwarana na Juventus na Portugal.”
Cristiano Ronaldo ibi bitego yabitsinze mu makipe yakiniye Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus na Portugal.

Ibitekerezo