Siporo

Inkuru nziza kuri Rayon Sports

Inkuru nziza kuri Rayon Sports

Nyuma y’impungenge z’uko isoko ry’igura ryari gufungwa itemerewe kwandikisha abakinnyi, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi FIFA yemereye Rayon Sports kuba yakwandikisha abakinnyi.

Byose byatewe n’abatoza bahoze bayitoza bayireze kuba barishe amasezerano bagiranye ari yo kuba hari imishahara batahawe.

Jorge Paixão wari umutoza mukuru n’umwungiriza we, Paula Daniel Ferreira Faria batsinze iki kirego maze mu Kwakira 2022 FERWAFA iha Rayon Sports iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura aba batoza cyangwa ikangirwa kwandikisha abakinnyi.

Jorge Paixão yavuze ko mu mezi 6 yakoreye Rayon Sports yishyuwe ukwezi n’igice, ni mu gihe Rayon Sports yo yavugaga ko amezi 3 ya mbere yagombaga kuyahembwa n’umuhagarariye. Rayon Sports yajuririye muri FIFA ivuga ko imufitiye imishahara y’ukwezi n’igice. Ibi byatumye iki kirego gifatwa nk’ikigiye gutangira kuburanwa bushya.

Basabye iyi kipe kwishyura umutoza wungirije Paula Daniel Ferreira Faria bakabona kwemererwa kwandikisha abakinnyi ni mu gihe ikibazo cya Jorge Paixão cyo kizaba kikrimo kwigwaho.

Mu gihe isoko rizafungwa ku munsi w’ejo ku wa Gatanu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nubwo Rayon Sports yari imaze iminsi 6 yishyuye uyu mutoza nta cyizere yari ifite ko izemererwa kwandikisha abakinnyi kubera ko Daniel Ferreira yari ataramenyesha FIFA ko yishyuwe.

Kera kabaye FIFA binyuze muri Pablo Arias ushinzwe ibijyanye na ‘discipline’ muri FIFA, yamenyesheje FERWAFA ko ikibazo Rayon Sports yari ifitanye na Daniel Ferreira cyacyemutse ko bayimenyesheje ko amafaranga bayabonye, ibihano bari barafatiwe byakuweho.

Umunyamategeko w’aba bagabo, yabwiye ISIMBI ko Rayon Sports yajuririye ikirego cya Jorge Paixão muri TAS ariko yanga kwishyura amafaranga y’urubanza kugira ngo iminsi yicume kuko kitarakemuka ibihano yafatiwe bitakubahirizwa itaratsindwa.

Yavuze ko nubwo yakwemererwa kwandikisha abakinnyi ari mu buryo bw’amanyanga. Ati “Rayon Sports yabujijwe na FIFA kwandikisha abakinnyi, kereka yamaze gukemura ikibazo cya Daniel Faria. Rayon Sports nibasha kwandikisha abakinnyi mu minsi mike iri imbere, bizaba ari ukubera amanyanga ya bo.”

Byitezwe ko Rayon Sports igiye guhita yandikisha umukinnyi umwe yaguze ari we Heritier Nzinga Luvumbu aho azanakina umukino wo ku wa Gatandatu na Mukura VS ndetse byitezwe ko hari n’undi mukinnyi mushya ushobora kwinjiramo.

Rayon Sports yemerewe kwandikisha abakinnyi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top