Siporo

Inkuru nziza ku bakunzi ba APR FC

Inkuru nziza ku bakunzi ba APR FC

Nyuma y’imvune yagiriye ku mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona ikipe ye ya APR FC yasuyemo Gicumbi FC, myugariro Mutsinzi Ange Jimmy yatangiye imyitozo ndetse biteganyijwe ko umukino w’abakeba (APR FC vs Rayon Sports) azawukina.

Ni imvune yakuye ku mukino w’umunsi wa 12 wabaye tariki ya 3 Ukuboza 2019 kuri Stade Mumena bakina na Gumbi bakanganya 1-1, uyu musore yaje gusimburwa n’igice cya mbere kitarangiye.

Ubwo umukino warimo uba yaje gusubira inyuma akandagira mu mwobo wari muri iki kibuga ahita awutsikiriramo, yahise avunika bituma adakina umukino w’umunsi wa 13 batsinzemo Gasogi United.

Uyu musore ufatwa nk’imwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe mu bwugaririzi, abakunzi ba APR FC bari bafite ubwoba ko bashobora kumubura ku mukino w’umunsi wa wa 15 ikipe ye izahuramo na Rayon Sports yahozemo.

Uyu musore yamaze gutangira imyitozo aho yayitangiye ku munsi w’ejo ndetse ko n’umutoza arimo kumutegurira uyu mukino uzaba tariki ya 21 Ukuboza 2019.

Amakuru avuga ko umutoza ashobora kutamukoresha ku mukino w’umunsi wa 14 bazakina na Heroes FC mu mpera z’iki cyumweru mu rwego rwo kureka ngo abanze akire neza akazamugarura ku mukino wa Rayon Sports w’umunsi wa 15.

Ange Mutsinzi yaherukaga mu kibuga ku mukino wa Gicumbi FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Byiringiro Seraphin
    Ku wa 11-12-2019

    Nonese Emmanuel Mangwende nawe azakina derby?

  • Muvara
    Ku wa 10-12-2019

    Turishimye nkabafana kuba ange ameze neza
    Good recovery boy
    Nakabuza tuzatsinda abareyo

  • Muvara
    Ku wa 10-12-2019

    Turishimye nkabafana kuba ange ameze neza
    Good recovery boy
    Nakabuza tuzatsinda abareyo

  • Jacques mahame
    Ku wa 10-12-2019

    Nadufashe agarukane form tuzihanangirize gacanga turanezerewe nkaba fans ba APR fc
    Nkaba nanjye mbyumva kimwe numutoza ko umukino ukurira atawukina akabanza akaba fit

  • Karake gikona
    Ku wa 10-12-2019

    Nibyiza cyane kuba umusore wacu yagarutse aracyenewe kuri le 21.12.2019 âœŒï¸ âœŒï¸

IZASOMWE CYANE

To Top